Amasomo Yigishwa Mu Ishuri Rya Muzika Ryahoze Ku Nyundo Agiye Guhuzwa N’iby’inganda Ndangamuco

1
2347
Minisri Uwacu Julienne yasbye abanyeshuri bo mu Ishuri rya Muzika ryahoze ku Nyundo kubyaza umusaruro impano bafite badategereje kubona impamyabumenyi (diplome)

Mu ruzinduko Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yagiriye i Muhanga, ahimuriwe ishuri rya muzika ryo ku Nyundo, yasabye ko intego z’iryo shuri zahuzwa na gahunda z’igihugu z’iterambere binyuze mu nganda ndangamuco zirimo na muzika.

Minisitiri Uwacu yasuye iri shuri kuri uyu gatatu tariki ya 6 Kamena 2018, ari kumwe n’Umuyozi Mukuru wa WDA Gasana Jerome, akaba yaganiriye n’abanyeshuri bo muri iri shuri rya muzika abashimira impano bagaragaje kandi abasaba kuzinoza no gukomera ku ntego bihaye bahitamo kuza muri iri shuri.

Yashishikarije abanyeshuri biga muri iri shuri ry’ikitegererezo muri muzika ko bagomba guha agaciro icyabazanye muri iri shuri abibutsa ko bafite igisubizo ku bavuga ko mu Rwanda babuze aho bataramira.

Yagize ati : “Mufite igisubizo ku bavuga ko mu Rwanda babuze aho bataramira n’ababataramira. Impano mufite zikwiye kubyazwa umusaruro mutarinze gutegereza kubanza kubona diplome kuko impano murazifite ntagushidikinya. ”

Minisitiri yibukije abanyeshuri ko bafite impano zikwiye kubyazwa umusaruro bakiri ku ntebe y’ishuri

Nyuma y’ibiganiro Nyakubahwa Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yagiranye n’abanyeshuri, habayeho umwanya wo gusura ikigo no kureba ibyumba abanyeshuri bigiramo gutyaza impano zabo.

Iri shuri ryaratangiye mu mwaka wa 2014 rikaba riterwa inkunga na Guverinoma y’u Rwanda n’inkunga inyuzwa muri WDA.

Ku nshuro ya mbere iri shuri ryashyize ku isoko ry’umurimo abasore 25 n’inkumi 4 bose bari bamaze imyaka itatu baryigamo ubu ikibazwa kikaba ari ukuntu iri shuri rizahuzwa n’iby’umuco rigakoreshwa muri gahunda zigamije kuwuteza imbere ndetse n’izindi gahunda za Leta muri rusange.

Abanyeshuri bahawe umwanya wo kwerekana impano bafite
Minisitiri Uwacu yaganiriye n’Umuyobozi w’Ishuri

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here