Amagambo Yashenguye Imitima y’Abanyafurika Akubiye Mu Ibaruwa Y’umwami w’u Bubiligi Leopold II

1
2977

Ibaruwa yanditswe mu 1883 n’umwami Leopold II w’u Bubiligi ayandikiye Abamisiyoneri batuzaniye iyobokamana n’amashuri ya gikoloni muri Afurika, ifatwa nk’intandaro y’ubukene bwa karande mu banyafurika.

Ibaruwa dukesha urubuga Africanglobe, Umwami Leopold II yabwiye Abamisiyoneri ko bagomba gukora ibishoboka byose bakigisha Abanyafurika gusoma ariko ntibabigishe gutekereza.

Ibi byari bihabanye n’ibyari bisanzwe muri Afurika cyane cyane mu Rwanda, kuko Abanyafurika benshi bari bazi gutekereza ariko batazi kwandika.

Abakoloni basanze uburezi n’iyobokamana bitoza Abanyafurika gutekereza ariko bitabatoza kwandika kuko bitari biri mu muco wabo.

Aba bamisiyoneri intego nyamukuru yabo yari ukuzana impinduramatwara ishingiye ku nyungu z’Ababiligi n’Uburayi muri rusange, aho bacuze umugambi mubisha bakawushyira mubikorwa baha Abanyafurika uburezi n’iyobokamana byigisha kwandika ariko bitabatoza gutekereza.

 Amagambo akubiye mu ibaruwa nyirizina:

“Ba nyakubahwa ba padiri namwe bakundwa dusangiye igihugu, inshingano muhawe kurangiza ni ingenzi cyane kandi irasaba kudahuzagurika.

Ba padiri, nibyo koko mugiye kwigisha ijambo ry’Imana, ariko uko kwigisha ijambo ry’Imana kugomba mbere ya byose gushingira ku nyungu z’Ububiligi n’Uburayi.

Umugambi nyamukuru w’ubutumwa mugiyemo muri Congo, ntabwo ari ukwigisha abirabura kumenya Imana kuko kugeza ubu barayizi.

Bavuga kandi bakubaha Mungu, one Nzambi, one Nzakomba n’izindi ntazi; bazi ko kwica, kwiba, kuryamana n’umugore w’undi, gubeshya no gutukana ari bibi, ntidutinye rero kubivuga. Ntabwo rero mugiye kubigisha ibyo bazi.

Akazi kanyu k’ingenzi ni ako korohereza umurimo Abayobozi bacu n’abanyenganda. Ni ukuvuga rero ko muzasobanura ivanjiri mu buryo butuma inyungu zacu muri kiriya gice cy’isi zidahungabana.

Bityo rero mugomba kuzangisha bariya banyamusozi ubutunzi bwuzuye kuri buriya butaka bwabo, ndetse n’ubwo munsi y’ubutaka; kugira ngo umunsi umwe batazarota kutwirukana.

Ubumenyi bwanyu bw’ivanjiri buzadufasha kubona mu buryo bworoshye ibyanditswe bikangurira abayoboke gukunda ubukene; nk’urugero: “hahirwa abakene kuko aribo bazaragwa ijuru”. “Bikomereye cyane abakire kwinjira mu bwami bw’ijuru”..

Muzakore ibishoboka byose kugira ngo abirabura bagire ubwoba bwo kuba abakire niba bashaka kubona ijuru.

Kugira ngo batabivumburaho hato na hato no kugira ngo mubabikemo ubwoba, mugomba kujya mubagwa nabi. Muzabigishe kwihanganira byose n’igihe batutswe cyangwa bakubiswe n’abayobozi bagenzi banyu.

Muzabigishe ko umuntu wese wihorera adakwiye kwitwa umwana w’Imana. Muzabararikire gukurikiza ingero z’abatagatifu batangaga umusaya wabo wa kabiri badatukanye.

Mugomba kubatandukanya n’ikintu cyose cyabatera umwete wo kuturwanya. Aha ndashaka kuvuga by’umwihariko inzaratsi zabo z’intambara.

Ntibazase nkabaziretse, ahubwo muzakore ibishoboka byose muzizimize. Akazi kanyu kagomba kwibanda k’urubyiruko kugira ngo rutivumbura.

Niba umupadiri amutegeka kubaha ababyeyi be, umwana azaba agomba kwiga kubaha icyo umumisiyoneri amubwiye kuko ari umubyeyi we mu bya roho.

Murashinge agati cyane ku kumvira no kubaha. Mwirinde ko hazamuka umwuka wo kutunenga no kutujora mu mashuri yanyu.

Abanyeshuri muzabigishe kwandika ariko ntimuzabigishe gutekereza. Bakundwa dusangiye igihugu, ayo ni amwe mu mahame muzashyira mu bikorwa. Andi menshi muzayabona mu bitabo muzahabwa murangije iyi gahunda.

Mwigishe abirabura mu buryo bwa kinyafurika, bazakomeze kubaha abakoloni b’abazungu. Ntibazigere bivumbura kubw’akarengane bazaba babagirira.

Buri munsi muzabigishe ko “Hahirwa abarira kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo”.

Mwihanishe abirabura mwifashishije ikiboko. Mutegeke kandi nanone ko mu rwego rwo kubashimira bazajya babazanira ihene, inkoko, n’amagi igihe cyose mugiye gusura ibyaro by’iwabo.

Mukore ibishoboka byose kugira ngo murinde ko abirabura bahinduka abakire. Muririmbe buri munsi ko bidashoboka ko umukire yakwinjira mu bwami bw’ijuru.

Mubasoreshe buri cyumweru uko baje mu misa yo ku cyumweru. Mukoreshe nanone ayo mafaranga byitwa ko agenewe abakene kugira ngo mugeze gahunda zanyu mu bice byateye imbere mu bucuruzi.

Muzabashyirireho uburyo bwo kwicuza ibyaha buzababashisha kuvumbura biboroheye no kuburizamo umwirabura wese uzaba atangiye guhumuka ku buryo yabangamira abayobozi bafite ububasha bwo gufata ibyemezo.

Nubwo ubu Abanyafurika benshi cyane cyane Abanyarwanda bazi ko uburezi n’iyobokamana twazaniwe n’Abakoloni byatubereye nk’umucyo ndetse abandi bakaba bazi ko bwatugejeje kuri byinshi (ibi ku ruhande rumwe ni byo), gusa ku rundi ruhande ubu burezi n’iyobokamana byabaye imbarutso y’ubujiji n’ubukene by’Abanyafurika bisa nk’ibitagira iherezo.

 

 

 

 

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here