“Ni uruhare rwa buri wese mu guhashya ihindagurika ry’ikirere” Amb. Nicola Bellomo

0
552

Mu mugoroba wo kuganira ku ruhare rwa buri wese mu guhashya ihindagurika ry’ikirere wabaye kuwa kabiri tariki 25/09/2018, Amb. Bellomo yashimangiye ko iki kibazo kireba buri wese.

Amb. Nicolas Bellomo usanzwe uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu Rwanda, atangiza uyu mugoroba yavuze ko ihindagurika ry’ikirere ari ikibazo gihangayikishije isi kandi buri muntu wese afite uruhare mu kukirwanya.

Belloma yagize ati “aha ntitwaje kuvuga ku ngamba, oya! Ahubwo ni uruhare rwa buri muntu mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere.”

Bamwe mubagize ibikorwa batangiza mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere baganiriye abari bitabiriye uyu mu goroba.

Agaruka ku kuba ibiganiro nkibi bigaruka ku kibazo k’ihindagurika ry’ikirere bikunze kubera mu migi gusa, Amb. Nicola Belloma yavuze ko bagiye kujya bagerageza no kwegera abaturage bo mu byaro, bakabashishikariza nabo kurwanya ikibazo k’ihindagurika ry’ikirere.

Abari bitabiriye uyu mugoroba wo kuganira ku ruhare rwa buri wese mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere, ntibari bake

Muri iki gikorwa cyari cyateguwe na Green Drinks ku bufatanye n’umuryango bw’ubumwe bw’uburayi, wari witabiriwe nabatari bake bari biganjemo urubyiruko runashishikarizwa kuba abambere mu kurwanya byimazeyo ihindagurika ry’ikirere.

Itsinda Mashirika riri mu bagaragaje umukino uhetse ubutumwa bwo gusigasira ikirere cyacu bakebura ndetse banigisha abakora ibikorwa ibyo aribyo byose bicyangiza.

 

Itsinda Mashirika ryatambukije ubutumwa bwo guhashya abagira uruhare mu kwangiza ikirere binyuze mu mukino
Habayeho umwanya wo kubaza ibibazo kubari bitabiriye uyu mugoroba

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here