Impunzi zahawe ‘passport’ nshya isomwa n’imashini

0
289
Minisitiri Debonheur Jeanne D’arc aha passport umwe mpunzi

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDMAR) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) batangiye gutanga urwandiko rw’inzira rushya ku mpunzi ziba mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu mu muhango wo kumurika uru rwandiko, impunzi zatangiye guhabwa uru rwandiko rushya rutandukanye n’urwari rusanzwe kuko rwo rumara imyaka myinshi kandi rugasomwa n’imashini.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Bwana Anaclet Kalibata, yavuze ko uru rwandiko rumara imyaka itanu ruzajya rutangwa ku giciro gito kandi by’umwihariko rukazajya rukorerwa mu Rwanda

Minisitiri ufite mu nshingano imicungire y’ibiza n’impunzi, Madamu Debonheur Jeanne D’arc, avuga ko uru rwandiko rushya ruzakemura ibibazo byinshi by’impunzi harimo abakenera kwivuza mu mahanga, abacuruza n’abandi.

Minisitiri Debonheur yagize ati: “Abashaka akazi mu mahanga zazashobora kujyayo ariko ishingiro rye ari hano mu Rwanda.”

Bamwe mu mpunzi zahawe uru rwandiko ku ikubitiro rugitangwa, bavuze ko bishimiye cyane uru rwandiko kuko bagorwaga no gusohoka igihugu.

Umwe muri bo, Irakoze Ines, Umurundi umaze imyaka itatu mu Rwanda nk’impunzi, avuga ko hari amahirwe menshi baburaga ariko ko uru rupapuro rushya ruzamufasha cyane.

Yagize ati: “Njyewe nsanzwe ncuruza. bizamfasha kujya kurangura bitangoye.”

Irakoze ashimangira kandi ko uru rwandiko ruzakemura ikibazo cy’abanyeshuri benshi baburaga amahirwe yo kujya kwiga hanze y’u Rwanda kubera kubura ibyangombwa.

Irakoze Ines ngo iyi passport izahindura ubuzima bw’impunzi

Bwana Ahmed Baba Fall wari uhagarariye UNHCR, yashimiye Leta y’u Rwanda yagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga anashimangira ko uru rwandiko ruzagirira akamaro gakomeye impunzi.

Bwa mbere mu Rwanda, urwandiko rw’inzira ku mpunzi rwahawe impunzi z’Abarundi mu 1992/1973. Hari hakurikijwe amasezerano yo ku wa 28 Nyakanga 1951. Aya masezerano yavuguruwe mu bihumbi 2004.

Uru rwandiko rusanzwe rukorerwa i Geneve mu Busuwisi gusa, ruzajya rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka ku bufatanye na UNHCR hashingiwe ku ibwiriza rya Minisitiri w’Intebe n° 02/01 of 31/05/2011

Kugirango impunzi yemererwe guhabwa uru rwandiko, izajya igaragaza ibyangombwa by’uko ari impunzi harimo ikarita zari zisanzwe ku bazifite, ikemezo cy’umuyobozi w’akagari cyangwa icy’uhagarariye inkambi ku bazimo.

Umwana uri munsi y’imyaka 16 azajya ahabwa uru rwandiko rw’inzira, ababyeyi be bombi bagaragaje icyemezo cye cy’amavuko cyangwa icyemeza ko bashakanye byemewe n’amategeko.

Urwandiko rw’inzira rwari rusanzwe rutangwa, rwamaraga imyaka ibiri gusa mu gihe urushya ruzajya rumara itanu. Rutanzwe kandi nnyuma y’igihe gito hatangiye umushinga w’indangampunzi.

Uwari ahagarariye UNHCR atanga passport ku mpunzi
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Bwana Anaclet Kalibata atanga passport

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here