Bamwe mu barimu ntibabonera igisubizo cy’ireme ry’uburezi mu kwirukana abarezi batabyigiye

0
521

Nyuma y’icyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Uburezi cyo kwirukana abarimu batize uburezi, bamwe mu barimu ntibemeranya n’uyu mwanzuro bakavuga ko hakwifashishwa ubundi buryo nko kubafasha kongera amikoro bakaba basubira gukarishya ubumenyi ariko badakuwe mu kazi.

Mu minsi ishize iyi Minisiteri yikomye abarimu bari muri uyu mwuga batarabyigiye nka ba nyirabayazana ku ireme ry’uburezi ridahagije mu Rwanda, hafatwa umwanzuro w’uko mu mwaka w’amashuri wa 2019 nta mwarimu utarize uburezi uzaba ukirangwa muri uyu mwuga.

Gusa abarimu bo ntibabibona nk’umuti urambye w’iki kibazo.

Bagira bati: “Babaha amahirwe yo kujya kwiga uburezi. Kuko n’ubwo atabyize afite uburambe muri byo ahubwo bamuha amahirwe yo kugira ngo akomeze anabyige ari mu kazi

Iyi minisiteri isobanura ireme ry’uburezi nk’uruhurirane rw’ibintu bitandukanye birimo ubumenyi, integanyanyigisho, imfashanyigisho, ibikoresho n’inyubako nziza, hakoreshwa amasomo, ibiganiro, imyidagaduro n’ingendoshuri, byose ariko bikozwe n’ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abarimu.

Abarimu bamwe babona ibi bidahagije ku murezi w’umwuga, ngo kuko aba akeneye no kumenya uburyo bwo gutanga bwa bumenyi umunyeshuri aba akeneye.

Bagira bati: “Ugomba kuba ufite ibyo bintu uko ari bibiri: ubumenyi ubuzi, kandi uzi n’uko ubutanga. Ubaye ubuzi ntumenye uko ubutanga n’ubundi abo ubuha ntabwo babwakira kuko ubwo buryo bwo kubutanga ni bwo butuma n’uwo uhereza abasha kugira uko abifata kandi bikagira aho bimugeza”

Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura ashimangira ko abarimu b’umwuga ari bo bakenewe mu burezi bw’u Rwanda.

Agira ati: “Umwarimu wabyize kandi ubifitiye ubushobozi, ni umwarimu wanditse mu gitabo cy’abarimu b’umwuga. Tugomba rero gutekereza ku rwego rw’ubumwuga abarimu bacu bafite muri iki gihe”.

Ku wa 17 Gashyantare 2017, ni bwo uwari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Judith Uwizeye, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye batarize ubwarimu cyangwa ngo bahabwe amahugurwa yerekeranye nabwo, ko bagiye kujya bakurwamo buhoro buhoro.

Muri Nzeri uyu mwaka wa 2018, Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB) cyashimangiye ko uwo mwanzuro ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa, ngo kuko biri mu mpamvu zidindiza ireme ry’uburezi.

Imibare itangwa na REB igaragaza ko kuri ubu hirya no hino mu gihugu abarimu bize uburezi bagera kuri 98%.

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here