Bugesera: Abirukanwe muri koperative y’abahinzi b’umuceri baratabaza

0
687

Abanyamuryango ba koperative “KOPETWITEKI” ihinga umuceli mu gishanga cya Cyizanye giherereye hagati y’Umurenge wa Ngeruka na Mareba mu Karere ka Bugesera, baratabaza nyuma y’ubwumvikane buke muri komite nyobozi, bwanaviriyemo 108 kwirukanwa burundu.

Intandaro y’iki kibazo yavuye mu bugenzuzi bwakozwe, biza kugaragara ko hari amafaranga komite nyobozi itabashije gusobanura ikoreshwa ryayo, n’uburyo yatanzwemo cyane ko iri ngo ari ideni ryatanzwe n’uruganda bagemuraho umuceli rwa Mayange.

Nyuma yo kubura ibisobanuro by’uburyo aya mafaranga yatswemo n’uko yakoreshejwe, ngo iyi komite nyobozi hari n’andi madeni yagiye yaka harimo n’ayo mu mabanki, ibi byose ngo ikabikora itabimenyesheje abanyamuryango.

Nk’uko abanyamuryango baganiriye n’Ishusho babivuga, ngo bageze igihe cyo kugemura umusaruro ku ruganda, nuko abagemuye mbere uruganda ruhita rufatira umuceri wabo ntirwabaha amafaranga bica intege abari basigaye banga kuwugemura.

Abataragemuye 108 bahise birukanwa muri koperative, uku kwirukanwa bagushinja umuyobozi wa Koperative witwa Ugirumuhoza Jacqueline, kuko ngo nyuma hari abo yagaruye ngo ari uko hari icyo bashobora kuba baratanze.

Murasangwe Charles, umwe mu birukanwe muri iyi koperative agira ati: “Abo yagaruye ni uko bamuhaye ruswa, akarengane gasanzwe muri koperative yacu keretse ahari Minisitiri yiyiziye ni ho byakemuka, kuko koperative yacu ntabwo iyobowe nk’ayandi”.

Naho Ndayisaba Jean Pierre we yivugira ko uyu muyobozi yamusabye ruswa atanze atuzuye igitanda cy’umuceli yari yamuhaye arakimwaka agiha utari usanzwe muri koperative.

Ndayisaba yagize ati: “Natanze kimwe cya kabiri cy’ayo nasabwe, maze igitanda yari yampaye namaze no kugihinga arakinyaka agiha undi muntu utanaba muri koperative, mu by’ukuri ibitanda yahise abyigabanya anabiha abatari basanzwe muri koperative”.

Aba baturage bavuga ko uyu muyobozi n’ubusanzwe iyo hari nk’amahugurwa ahari agenewe abanyamuryango ayijyaniramo abantu batari abanyamuryango ba koperative, ibi ngo bikaba ari nako binagenda ku gusinyana n’inganda zibagurira umusaruro. Jacqueline Ugirumuhoza, umuyobozi w’iyi koperative ari na we utungwa agatoki, ibi aba banyamuryango bamushinja abihakana yivuye inyuma.

Yagize ati: “Ibyo byose bavuga ni ibinyoma kuko abo birukanwe bagumuwe na bamwe mu bari bari muri komite nyobozi, banga kugemura umusaruro kandi itegeko rivuga ko utagemuye umusaruro yirukanwa burundu, abagaruwe 6 bagaruwe n’uko bari bafite impamvu zihariye kandi zinafitiwe ibimenyetso nta bwo ari ruswa rwose”.

Jacqueline akomeza avuga ko n’ibindi birego bamurega nta shingiro bifite, ahubwo ko bikorwa n’abagamije kumusebya.

Ati: “Ibyo bikorwa n’abagamije kunsebya, n’ubu ndifuza ko habaho “Audite” maze byose bijye ahagaragara”.

Ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Ngeruka, Jean Baptiste Bambone, avuga ko batakwihanganira amakimbirane nk’aya kuko adindiza abanyamuryango ntibatere imbere.

Agira ati: “Ntituzihanganira ikintu cyose gituma abaturage badatera imbere, ntabwo nakwemeza ko uyu muyobozi ari umunyamakosa, ariko na none si nabihakana kuko iyo ibintu byatangiye kuvugwa, dushaka kumenya ukuri kwabyo”.

Kuri ubu Koperative KOPETWITEKI ihinga umuceri mu gishanga cya Cyizanye ifite abanyamuryango 334. Yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2013.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here