“Gukumira Ibiza no kugabanya ingaruka zabyo ni inshingano za buri wese” Minisitiri De Bonheur Jeanne d’ Arc

0
593
Minisitiri w'imicungire y'ibiza n'impunzi, De Bonheur Jeanne d'Arc, mu kiganiro n'itangazamakuru

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 12 Ukwakira 2018 atangiza icyumweru cyahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, Min.Jeanne d’ Arc yavuze ko ari inshingano za buri wese gukumuira no kugabanya ingaruka z’ibiza.

Icyumweru cyahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza mu Rwanda cyahujwe n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, ku rwego rw’isi ukaba wizihizwa tariki ya 13 Ukwakira buri mwaka. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dukumire Ibiza, tugabanye igihombo bidutera.”

Min. Jeanne d’Arc yongeye kwibutsa gushimangira ko gukumira Ibiza no kugabanya ingaruka zabyo ari inshingano za buri wese.

Yagize ati: “ndagira ngo nongere nibutse ko gukumira ibiza no kugabanya ingaruka zabyo ari inshingano ya buri wese haba abaturage, abikorera ndetse n’inzego za Leta.”

Yakomeje agira ati: “Ndashishikariza kandi inzego zitandukanye zigira uruhare mu iterambere ry’igihugu, gutekereza ku micungire y’ibiza mu gihe cyo gukora igenamigambi kugirango harebwe niba iterambere ryubakwa rishobora guhangana n’ibiza.”

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri iki cyumeru cyahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza kizatangira tariki ya 13 kikarangira 19 Ukwakira 2018, harimo Kubakira abimuwe ahantu  hashobora guteza Ibiza mu duce dutandukanye tw’Igihugu, kuzirika ibisenge by’amazu bigakomera, ibiziritse hakagenzurwa ko bigikomeye, gutera ibiti ku misozi ihanamye kuko bifata ubutaka.

Kuri uyu wa 16 na 17 Ukwakira 2018, hazakorwa umuganda mu karere ka Kirehe wo kuzirika ibisenge by’inzu z’abatishoboye mu mirenge ya Nasho, Mpanga na Nyarubuye. Iki cyumweru kizasozwa ku mugaragaro mu karere ka Karongi mu murenge wa Rwankuba, hakorwa umuganda wo kubakira abaturage basenyewe n’ibiza.

Abajijwe kubaturage bagomba kwimurwa mu mugi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda ko bagerwaho n’ibiza, Augustin Kampayana uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire yavuze ko kwikubitiro hazubakirwa imiryango 250 ku ikubitiro ibarizwa mu karere ka Nyarugenge.

Kuva muri  Mutarama kugeza ku wa 10 Ukwakira 2018, ibiza bitandukanye  byatwaye ubuzima bw’abantu 234 ,hakomereka abantu 268, hangiritse inzu 15.264, ibihingwa kuri ha 9412,  birangirika, hapfa kandi amatungo 797, imihanda 31 yarangiritse, ibiraro 52 byarasenyutse,  hasenyutse ibyumba by’amashuri 86, imiyoboro y’amazi 1yarangiritse, amapoto y’amashanyarazi 22, inzu z’ubuyobozi 7, insengero 15, n’ivuriro 1.Ibi byose byatewe n’imvura nyinshi kenshi yabaga ivanze n’umuyaga, inkuba ndetse n’urubura.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here