Kigali: Ubujura butobora amazu bwari bumaze gufata indi ntera bwatangiye guhoshwa

0
422

Nyuma y’uko mu murenge wa Gisozi hamaze iminsi havugwa ubujura butobora amazu, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yaguye gitumo abajura batanu (5) bari bamaze kwiba ibikoresho by’umuturage ufite ubwenegihugu bw’u Burundi, utuye mu Murenge wa Kacyiru.

Aba basore bihishe inyuma y’ubu bujura bafashwe bamaze kwiba ibikoresho byo mu nzu birimo Televiziyo ebyiri nini, amacupa atatu ya gaze manini, ndetse n’amashyiga yayo, byahise bisubizwa nyirabyo.

Umuvugizi wa Polisi  mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, avuga ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari abantu bamaze iminsi biba mu rusisiro, bituma hategurwa umukwabo wo kubafata.

Agira ati: “Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu binjira mu mazu bakiba, twahise dutegura igikorwa cyo kubashaka nibwo twafashe bariya basore ndetse tubasangana ibikoresho bibye”.

Kugeza ubu abafashwe bose Polisi yabashyikirije urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Ingingo ya 166 n’iya 167 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, zivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1), ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW), ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ahanishwa kandi Ingingo ya 167, ivuga ko iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here