Nyamata: Amarira y’abahoraga bagwa mu tunogo dukikije umuhanda agiye guhozwa

0
730

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burizeza abagenzi bakoresha umuhanda wa Nyamata ku mpande z’abanyamaguru, ko bitarambiranye baraba bamaze gusiba utunogo batakaga ko bahora bagwamo bamwe bikabaviramo gukomereka.

Utwo tuyoboro abagenda mu muhanda wa kaburimbo wo mu mujyi wa Nyamata bavuga ko tubabangamira, ni uducukuye tuva mu muhanda munini twisuka mu marigori ku mpande zombi z’umuhanda wa kaburimbo uri mu mujyi rwagati, ndetse no mu mihanda iwushamikiyeho ku mpande zombi z’abanyamaguru.

Abakoresha uwo muhanda bavuga ko uburyo utwo tunogo tuba tutagaragara bituma akenshi batugwamo kubera baba batatubonye, bityo hakaba n’abo bitera imvune za hato na hato.

Umwe mu bagenda muri uyu muhanda agira ati “utu tuyoboro njyewe maze kutugwamo inshuro eshatu zose. Urebye nk’umuntu wambaye inkweto zidafunze we amano arayahasiga pe, nibashake uko badupfuka kuko ntawushobora kutumenyera bitewe n’ukuntu ari twinshi”.

Undi wigeze kugwa muri kamwe kakamukomeretsa, yagize ati “Nigeze kugwa kuri kamwe nkubitaho igituza, byangizeho ingaruka zatumye njya no kwivuza, yewe n’ejo hari umukecuru wakaguyemo, nibadutabare kuko haba ku manywa haba nijoro, ntawutumenyera rwose”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Umwali Angelique asubiza aba bagenzi avuga ko iki kibazo n’ubuyobozi bw’akarere bukizi kandi ko bufite ingamba zo kugikemura.

Agira ati “ntitwakwemera ikibangamira imibereho myiza y’abaturage tuyobora, bityo rero natwe twamaze kubona ko turiya tuyoboro tubangamye, dusanzwe dufite rwiyemezamirimo utuvugururira imihanda kandi twamaze kubivugana na we, ndabizeza ko bitazarenza amezi abiri turiya tuyoboro atadupfutse hejuru”.

Mu gihe iki kibazo kitaracyemuka, uyu muyobozi asaba abaturage bagenda muri uyu muhanda kujya bagenda bashishoza cyane, mu rwego rwo kwirinda ko bakongera kujya batsikira cyangwa ngo bagushwe n’utu twobo, ikindi kandi byanashoboka bakagendera ku ruhande aho tutari.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here