Robertinho yasabye guhindurirwa umutoza wungirije Djamal ahita abyungukiramo

0
721

Umutoza mukuru wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yasabye ubuyobozi ko bumuhindurira umutoza wungirije, Mwiseneza Djamal ahita yimikwa asimbura Gatera Moussa wari waje avuye muri Gasogi United.

Djamal wakiniye Rayon Sports imyaka 9 muri 11 yamaze akina umupira w’amaguru mu cy’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yifujwe na Robertinho ko yamubera umwungiriza, nkuko Muvunyi Paul uyobora Rayon Sports yabitangarije IGIHE muri iki gitondo.

Yagize ati “Umutoza wacu Robertinho yatubwiye ko yifuza gutegura Rayon Sports ikomeye y’ahazaza, bityo akeneye uriya mwana (Mwiseneza) kugira ngo amwungirize abonereho anamwigishe ku bijyanye no gutoza. Nta gihindutse niwe tuzakorana uyu mwaka.”

Mwiseneza Djamal wakuriye mu ikipe ya Rayon Sports akaza kuyivamo yerekeza muri APR FC mu mwaka wa 2014, yagize imvune ikomeye itaratumye agaruka mu bihe byiza, none birangiye asezeye kuri ruhago agirwa umutoza wungirije muri iyi kipe yamwonkeje.

Mwiseneza yavukiye mu karere ka Nyanza, azamukira mu bana ba Rayon Sports, aza gukina mu ikipe nkuru kuva mu 2007 kugera muri 2013 nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here