Nyagatare: Abanyamadini basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

0
656

Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha by’umwihariko ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ibi bakazabikora batanga inyigisho zigaragaza ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima ndetse n’uruhare bigira mu guhungabanya umutekano.

Ni mu biganiro byabaye kuri uyu wa 14 Ukwakira mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, nyuma yo kumenera mu ruhame ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Zebra waragi amaduzeni 105, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2 n’ibihumbi 675.

Ibi biganiro byitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Claudian  Mushabe, Musenyeri Alex Birindabagabo wo mu itorero ry’abangirikani diyosezi ya Gahini, ari kumwe na Prof Shyaka Anastase umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), ndetse n’Umuyobozi wa Polisi muri ako karere Senior Superintendent of Police (SSP) Pierre Tebuka.

Musenyeri Birindabagabo yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gufatanya n’inzego za Leta mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko n’Imana ibyanga.

Yagize ati: “Simpamya ko wabwiriza ubutumwa ku muntu wabaswe n’ibiyobyabwenge ngo bigire umusaruro bitanga, roho nziza ikwiye gutura mu mubiri muzima. Bizagerwaho mu gihe habayeho ubufatanye bwimbitse hagati y’amadini inzego za Leta ndetse n’izumutekano.”

Musenyeri Birindabagabo akomeza agaragaza ko Imana ishaka abantu bazima bityo abayobozi b’amadini n’amatorero bakwiye kurushaho gutanga inyigisho zishishikariza abayoboke babo kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko ari ibyaha umukirisitu adakwiye kuba agaragaramo kandi bikaba binafite ingaruka ku buzima bw’ubinywa.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere Prof Shyaka Anastase, yasabye amadini n’amatorero gushyigikira inzego za Leta n’izumutekano mu rugamba rwo guhashya ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge ni ikibazo cyugarije urubyiruko haba mu Rwanda ndetse n’isi muri rusange. Birakwiye ko inzego zose zishyira imbaraga mu kubirwanya kuko urubyiruko ari rwo ruzavamo abavugabutumwa ndetse n’abayobozi b’igihugu mu gihe kizaza.”

Senior superintendent of Police (SSP) Pierre Tebuka yemeza ko muri rusange umutekano umeze neza uretse ibyaha by’urugomo bikunze kugaragara ahanini bikomoka kubiyobyabwenge bigaragara mu mirenge itandukanye igize akarere.

Yagize ati: “Abaturage ba Nyagatare baratekanye, uretse ikibazo cy’ibiyobyabwenge bituma havuka ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ubusinzi bukabije ndetse n’abana bava mu ishuri bakajya kubicuruza.”

SSP Tebuka asoza yibutsa abaturage ko amategeko yavuguruwe ubu ibihano ku biyobyabwenge byarakajijwe, bityo ko n’uwaba agifite umutima wo kubyishoramo akwiye kubireka.

Yashimiye abaturage bo mu karere ka Nyagatare bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge bakaba bagira uruhare mu gutanga amakuru y’aho biri ndetse n’ababicuruza.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here