Nyanza: Baguwe gitumo batetse Kanyanga

0
603

Ku bufatanye n’inzegozibanze n’abaturage Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma yafatiye mu cyuho abagabo babiri batekaga ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Kuri iki cyumweru Tariki ya 14 Ukwakira, umugabo w’imyaka 32 n’undi ufite 42, bombi bafashwe bamaze guteka litiro 43 za Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi, yavuze ko kugira ngo bariya bagabo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari abagabo bitwikira ijoro bakarara batetse kanyanga.

CIP Karekezi yagize ati: “Abaturage bari bafite amakuru, bahise babwira Polisi ikorera muri uriya murenge itegura igikorwa cyo kujya gufata bariya bagabo, Polisi yasanze koko batetse kanyanga.”

Abafashwe nabo bahise biyemerera icyaha, bavuga ko atari ubwa mbere bari bayitetse ahubwo ko basanzwe babikora.

CIP Karekezi yakomeje ashimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu gufasha inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, abakangurira kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha.

Yagize ati:”Kanyanga ni kimwe mu biyobyabwenge bihanirwa n’amategeko ya hano mu Rwanda, kimwe n’ibindi biyobyabwenge byose. Kanyanga ituma abantu bakora ibyaha nko gufata abana ku ngufu, amakimbirane yo mu miryango, urugomo n’ibindi byaha bitandukanye.”

Yavuze ko urubyiruko arirwo rukunze kwishora mu biyobyabwenge cyane,ugasanga bibatesha amahirwe yo kugera ku nzozi baba barihaye kuko abenshi bituma batakaza amashuri,abandi ntibashobore gukora kuko nta mitekerereze n’imbaraga baba bagifite.

Abafashwe n’ibikoresho bafatanywe Polisi yabishyikirije urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Mugo, Kanyanga n’andi moko atandukanye yinzoga zitemewe n’amategeko, ni bimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bacye by’umwihariko urubyiruko.

Ingingo ya 263  mu gitabo  gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20, ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here