Kayonza: Polisi yafashe ukekwaho gutwikisha hegita 10 z’ishyamba rya leta

0
558

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu akekwaho gutwika hegitari 10 z’ishyamba ry’intusi agamije gushaka urwuri rw’inka ze.

Ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki ya 15 Ukwakira, nibwo umusaza w’imyaka 72 yashukishije umwana w’imyaka 14 ibihumbi bitanu (5000frw) ngo atwike iryo shyamba  rwihishwa.

Uwo mwana avuga ko yibese bagenzi be babiri bari bajyanye gutora inkwi muri iryo shyamba araritwika ku buryo ryazimijwe n’abaturage hegitari 10 z’intusi zimaze kuba umuyonga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu  mwana yemeye ko ariwe watwitse iryo shyamba kugira ngo abone amafaranga 5000frw yari yasezeranyijwe na Rwabuduranya Sylivestre kugira ngo amufashe kubona urwuri rw’inka ze.

Yagize ati “Uyu wafashwe yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo akorweho iperereza kuko ngo niwe watumye uyu mwana kuritwika kugira ngo azabone uruhira rwo kuragiramo inka ze, akaba yari yanamwemereye igihembo cy’amafaranga 5000frw.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu murenge wa Rwinkwavu bugaragaza ko uyu musaza yari amaze iminsi aciwe amade y’uko aragira ku gasozi mu nzuri z’abandi akaba yahisemo gutwikisha ishyamba rya leta kugira ngo azabone uko aragira uruhira.

CIP Kanamugire asaba abaturage kwirinda kwangiza ibikorwa bya leta no gukora ibibujijwe n’amategeko kuko hari ibihano bigenerwa uwanyuranyije n’icyo amategeko ateganya.

Ingingo 187 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here