U Rwanda rwungutse sitasiyo yitezweho kongera umabare w’ingo zifite amashanyarazi

0
640

Mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu n’amashanyarazi (REG) kivuga ko ingo zibarirwa kuri 46,6% mu Rwanda arizo zifite amashanyarazi, Leta y’u Rwanda yungutse sitasiyo nto (substation), yitezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’umuriro kandi ikanafasha kugera ku ntego y’uko mu 2024 buri rugo ruzaba rufite amashanyarazi.

Iyi sitasiyo ya Mont Kigali yongerewe ubushobozi ikagira MVA 20 ivuye ku 10, izahaza amashanyarazi ibice by’uturere twa Nyarugenge, Bugesera, Kamonyi na Muhanga.

Yubatswe mu mushinga watewe inkunga ya miliyoni 23 z’amayero, yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’uburayi (EU), hagamijwe gufasha mu kugabanya umuriro utakara.

Iyi sitasiyo yonyine yatwaye miliyoni 12 z’amayero (asaga miliyari 12Frw) andi azifashishwa mu kubaka ibirometero 27 by’umuyoboro mugari uhuza Jabana, Mont Kigali na Gahanga.

Kuri uyu wa gatatu hafungurwa ku mugaragaro iyi sitasiyo, Minisitiri w’ibikorwa remezo, Amb Gatete Claver, yashimiye EU ku nkunga yatanze, n’uruhare rukomeye igira mu gusana imiyoboro y’amashanyarazi.

Ati “EU ikomeje gufasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye. Ubu turabona impinduka nziza, ubuziranenge bw’amashanyarazi atangwa mu mujyi.”

Yakomeje avuga ko bizatangira gukora kuri 20 Uku kwezi 2018, aho wa muriro wajyaga ucika bitazongera kubaho.

Umuyobozi w’ubuhahirane mpuzamamahanga n’itermbere muri EU, Stefano Manservisi, yashimye uburyo inkunga yatanze yakoreshejwe, avuga ko amashanyarazi azarushaho kuzamura ishoramari ry’u Rwanda.

Ati “Twishimiye kugira uruhare muri ibi bikorwa, twizeye ko bizazamura ishoramari ry’abigenga. Ingufu z’amashanyarazi ni kimwe mu bifasha ishoramara mu gihugu.”

Yanavuze ko uzagira impinduka mu mibereho y’abanyarwanda kuko uzabafasha gukora ibikorwa bikenera ingufu.

Umuyobozi mukuru wa REG, Eng. Ron Weiss, yavuze ko “uyu mushinga watumye ingano y’amashanyarazi atakara agabanuka.”

Mu 2013, Guverinoma yari yihaye intego yo kugabanya 1% by’ingano y’atakara, icyo gihe yari 23%.

Eng.Ron yavuze ko mu 2016/17 amashanyarazi yatakaraga yari 21,1% naho mu 2017/18 yari 19,6%.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here