Kigali: Imihanda ica mu kirere n’inyurwamo na bus gusa byitezwe ko niyubakwa izihutisha ingendo

0
682
Imihanda ica mu Kirere n'igera i Kigali ngo umuvundo w'ibinyabiziga uzahinduka amateka

Umuyobozi ushinzwe ubwubatsi no gutwara abantu n’ibintu mu Mugi wa Kigali, Engineer Rwunguko Jean Damour yavuze ko inyigo yo kubaka imihanda yo mukirere yatangiye ndetse ngo mu myaka 7 iri imbere bus zitwara abagenzi zizatangira gukoresha imihanda zihariye nka kimwe mubikwiye gukemura ibibazo bikigaragara mu ngendo zo mu Mugi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2013, igikorwa cyo gutwara abantu mu mugi wa Kigalicyeguriwe ibigo bitatu aribyo, KBS, Royal na RFTC yaje guhinduka JALI. Ibyo byakozwe ngo hagamijwe kwihutisha ingendo, kurwanya akajagari n’imikorere idahwitse yagagaraga muri iki gisata cy’ubwikorezi bw’abantu ndetse no kugabanya utumodoka duto twinshi ngo twatezaga akavuyo mu mihanda utaretse no kwangiza ikirere.

Kuri ubu, abagenzi benshi bijujutira ko imodoka z’ibi bigo zibageraho nyuma y’ iminota iteganyijwe ko batazajya barenza bazitegereje ingana nibura na 5 ; 15 na 30 mu byerekezo bimwe na bimwe ngo bikabagiraho ingaruka zitandukanye.

Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango Urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) nawe ntanyuranya n’abandi bagenzi, yavugiye kuri Radiyo Flash ko ikibazo cyo gutegereza imodoka igihe kirenze icyateganyijwe kimaze kuba rusange mu mugi wa Kigali.

Yagize ati: “ubona abantu benshi cyane cyane mu masaha ya mu gitondo yo kujya ku kazi na nimugoroba bataha , benshi cyane batonze umurongo kandi ibyo mbibona buri munsi. […], iyo minota ntago ikurikizwa rwose. Niba ari ubuke bw’imodoka! niba ari iki! ariko abantu bose batega muri uyu mujyi icyo ni ikibazo bahurizaho.”

Engineer. Rwunguko Jean Damour nawe yemera ko mu byerekezo bisaga 80 abagenzi baganamo, bike muri byo aribyo bagendera kugihe gusa ngo ikibazo nyamukuru ni ugutinda munzira kw’ imodoka zitwara abantu kubwo gusangira imihanda n’imodoka zisanzwe.

Yagize ati: “Turacyafite ikibazo gikomeye cyuko imodoka zitwarira abagenzi hamwe n’imodoka z’abantu ku giti cyabo zigisangiye imihanda.”

Mu Kiganiro Ikaze Munyarwanda cya Radiyo Flash, muri iki cyumweru, Engineer. Rwunguko yemeje ko mu myaka 7 iri imbere umugi wa Kigali uzaba ufite imihanda yahariwe kunyurwamo na bus zitwara abagenzi gusa nka kimwe mu gamba zizagenda zirandura burundu ibibazo by’ingendo.

Yagize ati : “imwe mu mishanga Umugi wa Kigali ufite hamwe n’abafatanyabikorwa barimo MININFRA barimo RTDA, barimo RURA, turateganya kuba natwe nk’ umugi wa Kigali dukwiye kuba tugira imihanda icamo Bus zonyine. Hari inyigo zitandukanye zihari zirigukorwa izo twita BRT (Bus Rapid Transit) iyo ni imihanda inyurwamo na bus zonyine.”

Yakomeje agira ati: “igihugu cyacu cyateye imbere mu buryo bwose bushoboka na transport igomba kugera kuri urwo rwego, kuburyo tuvuga ngo byibura muri 2025 tuzaba tubona imihanda yatangiye gukoreshwa na bus yonyine, 2030, 2050, mu bihe bigiye bitandukanye tuzabona imihanda noneho ya bus zonyine kuburyo abagenzi bazajya bayikoresha.”

Engineer. Rwunguko Jean Damour yanahishuye ko hari inyigo yo kwubaka imihanda yo mukirere mu mugi wa Kigali.
Yagize ati: “imihanda ica hejuru izabaho. Nubu hari inyigo zirenze ebyiri ziri gukorwa ku mihanda ica hejuru cyane cyane mu masangano y’imihanda yo mu Giporoso, za Prince House hariya aho imodoka zikunda guhurira ari nyinshi, hari aho duteganya kuba hazaboneka n’imihanda ica hejuru ariko biracyari inyigo.”

Imwe mu migi imaze gutera imbere mu byo gutwara abantu n’ibintu, imodoka z’ibigo bikora ubucuruzi bwo gutwara abantu usanga zarahariwe imihanda yazo cg hakoreshwa uburyo buzwi nka Bus Rapid Transit ( imodoka zitwarira abantu benshi hamwe zinyura mu mihanda itandukanye n’izindi). Abakurikiranira hafi iby’ingendo zo mu migi bemeza ko iyi gahunda n’igera no mu Rwanda, umuvundo w’imodoka ushobora Kuzahinduka amateka muri Kigali ‘n’amarira y’abagenzi ngo batinda ku byapa agahora’.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here