Sobanukirwa byinshi ku bwami bwahize ubundi mu bukungu

0
260

Ubwami bwa Ghana ni bumwe mu bwami bwakungahaye kurusha ubundi bwose bwabayeho mu mateka y’Afurika. Bwashinzwe n’ABASONINKE ari nabo bari abaturage b’icyo gihugu. Bwabayeho mu kinyejana cya 790 na 1076. Ubu bwami bwari buyobowe na SUNDIATA KEITA, bwari buherereye mu burengerazuba bwa Afurika.

Kungoma ya Sundiata Keita, Ghana yabaye ubwami bukomeye cyane haba mu bukungu ndetse no mugisirikare. Akaba ari nayo mpamvu izina Ghana ubwa ryo ryasonuraga: “Umwami w’intambara na zahabu (Both “warrior king” and “king of gold”).”

Ubukungu bw’ubu bwami bwari bushingiye ku butunzi bwa zahabu nyinshi ndetse n’umunyu. Aho bwayigurishaga n’Abarabu, cyangwa hakabaho igurana hagati ya zahabu ni bindi bicuruzwa byagaciro byazanagwa n’Abarabu.

Ubu bwami kandi bwabonaga amafaranga menshi y’ imisoro, yatangwaga n’ababucishagamo ibicuruzwa byabo; imisoro itanzwe nabo bacuruzi igakoreshwa mu kubaka igisirikare gifite ingufu, ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye byatezaga ubwami n’abaturage babwo imbere. Iyi misoro kandi yakoreshwaga mukurinda umutekano w’abacuruzi baturukaga impande zitandukanye bagaca muri ubu bwami; iyi ikaba ari yo mpamva batinubiraga gutanga ayo mafaranga y’imisoro.

Abaturage b’ubu bwami (Abasoninke), bari bafite imico ibaranga bahuriyeho n’abandi banyafurika muri rusange: nko gutarama ababyeyi bakabarira abana babo udukuru dutandukanye, ndetse n’amateka yaranze igihugu.

Abakuru nabo kandi bagiraga imyizerere yabo ya gakondo: nko kwizera imana zabo za gakondo n’iyindi mico usanga Afirika yose ihuriyeho. Gusa nubwo bagiraga imyizerere yabo ya gakondo, bizeraga n’Imana nk’umuremyi wa byose.

Intandaro y’isenyuka ry’ubu bwami

Iherezo ry’ubu bwami bwamenyekanye cyane, ryaturutse ku ntambara z’Abayisiramu zaberaga hafi y’imbibi zabwo ndetse iza kugeraho yinjira no muri ubu bwami nyirizina, aho abayoboke bidini ya Islam bashakaga abayoboke ndetse no kwigarurira ibirombe byacukurwagamo amabuye y’agaciro.Bityo rero ubu bwami bwagiye bwigabanyamo ubundi bwami buto, burunduka butyo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here