Huye: Abanyeshuri biga amasomo y’ivugururamibereho muri UR biyemeje guhindura ubuzima bw’abaturage

0
595

Nyuma yo gukora ibikorwa by’urukundo bifite agaciro k’asaga 1,000,000 Rwf, abanyeshuri biga amasomo y’ivugururamibereho ‘social work’ muri Kaminuza y’u Rwanda biyemeje gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango nyarwanda bakora ibindi bikorwa by’urukundo n’ubwitange.

Mu nteko rusange yahurije hamwe abagize ihuriro ry’aba banyeshuri, kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018, bamuritse bimwe mu bikorwa by’ingenzi bagize mu mwaka w’amashuri wa 2017/2018 banagaragaza ibikorwa by’umwaka mushya wa 2018/2019.

Fred Ndayambaje, Perezida w’iri huriro, avuga ko ibi bikorwa bituma bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu ariko ko binafasha no gushyira mu bikorwa ibyo biga, gukarishya ubumenyi no kwiyubakamo umutima nyawo w’urukundo.

Ati: “Abavugururamibereho bagize uruhare rukomeye cyane mu guhugura Abanyarwanda. Iyo tuvuye hano (ku ishuri) turangije amasomo turabikomeza kuko ni umwuga nk’iyindi yose.”

Fred Ndayambaje, Perezida w’ihuriro, ahamya ko bishimira gushyira mu bikorwa ibyo biga bakiri ku ntebe y’ishuri

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa iri huriro ryagezeho, harimo inzu y’igikoni ihagaze ibihumbi 500 Rwf bubakiye umukecuru wabanaga n’amatungo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba ndetse banamufashisha ibiribwa n’ibikoresho bihagaze ibihumbi 150 Rwf.

Muri Mata 2018, aba banyeshuri kandi bakoze umuganda wo gusana no gusukura Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Mugombwa.

Muri Gicurasi uyu mwaka, iri huriro ryubakiye ubwiherero n’igikoni umuryango w’abana batawe n’umubyeyi. Uyu muryango utuye ahazwi nk’Urunana Village mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba.

Ubwo bagiraga inteko rusange, aba banyeshuri biga mu myaka itandukanye mu masomo y’ivugururamibereho, bemeje ko bagiye gukomeza ibikorwa by’urukundo, bakanakora umuganda mu duce dukikije Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Mu bindi bikorwa bateganya, harimo amarushanwa agamije kuzamura impano mu rubyiruko, guhugura abaturage ku bijyanye na gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza harimo iz’ijyanye n’ubuzima no kwihangira imirimo.

Biyemeje kandi gufasha abana bo mu muhanda ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mahoro Jocelyne, Visi Perezidante w’iri huriro, yemeza ko sosiyete nyarwanda ibakeneye cyane ngo bagire uruhare mu kuvugurura imibereho bityo ko ibyo bakora babikora babikunze kandi ko iri huriro ribafasha kumenyana no guterana ingabo mu bitugu bakegera abaturage.

Mahoro Jocelyne ngo asanga abahinduramikorere bafite umumamro ukomeye mu kubaka igihugu

Ihuriro ry’abanyeshuri biga amasomo y’Ivugururamibereho muri Kaminuza y’u Rwanda ryashinzwe hagamijwe kwitoza no kwiyumvamo ibyo aba banyeshuri biga ndeste bakaba bakorana bya hafi n’Ihuriro nyarwanda ry’abakora uyu mwuga.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abanyamuryango bashya bagitangira amashuri ya Kaminuza
Iyi nteko rusange yabereyemo ibiganiro bigamije kumenyana no kubaza no gushakira hamwe bimwe mu bisubizo ku bibazo bifuza gukemura mu muryango nyarwanda

Dieudonne MANIRAKIZA

ISHUSHO.ORG

Photos by Dieudonne NSHIMIYIMANA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here