Gisagara, Huye: Umuryango MMD Girubukire wakoze igitaramo kigamije guteza imbere impano mu rubyiruko

5
989

 

Umuryango udaharanira inyungu, MMD Girubukire, usanzwe ukora ibikorwa byo kurwanya ubukene, ukomeje ibitaramo ngarukakwezi byiswe “Hindurubuzima Talent Show” bigamije guteza imbere impano mu rubyiruko.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2019, uyu muryango wakoresheje igitaramo i Save mu Karere ka Gisagara. Iki gitaramo kikaba cyahurije hamwe urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara n’aka Huye.

Abitabiriye iki gitaramo cyabereye muri ‘salle’ ya Paruwasi Gatorika ya Save harimo abahanzi b’indirimbo n’ababyinnyi, abasizi, abanyabugeni, abakinnyi b’ikinamico na ‘comedy’ndetse n’abiyereka bizwi nka ‘modeling’. Aba bose basanzwe bibumbiye hamwe mu matsinda y’urubyiruko yashinzwe na MMD Girubukire i Save muri Gisakara ndetse na Mukura muri Huye.

Umwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo, Rutayisire Jean Claude uzwi ku kazina ka TIP G, avuga ko ibi bitaramo ngarukakwezi amaze kubyungukiramo byinshi ndetse ko yizera ko impano ye irushaho gutera imbere kuko aba yabonye umwanya wo kwiyerekana no kugirwa inama na bamwe mu bahanga bamenyereye iby’umuziki.

Agira ati: “Impano zacu zari zipfukiranye zitabasha kugera ahagaragara ariko MMD yadufashije byinshi cyane kuko twabashije nibura kugaragara imbere y’abandi kandi twizeye ko tuzarushaho gutera imbere.

Umwe mu banyamideri yigaragaje yambaye imyenda y’abakinnyi b’amagare

Iki gitaramo kandi kitabiriwe n’abana bato cyane ariko bafite impano zidasanzwe by’umwihariko mu kubyina. Iradukunda Elysee, umwana w’umukobwa w’imyaka 10 ari mu batangaje abantu abyina ku buryo budasanzwe.

Avuga ko akunda kubyina cyane ariko ko iki gitaramo cyamufashije kurushaho gukuza impano ye. Agira ati: “Nge na bagenzi bange dukunda kubyina ariko tubikora mu buryo bwo kwishimisha no gushimisha abandi bana. Mu matsinda batugira inama ukuntu twateza imbere impano yacu ariko uyu munsi twishimye cyane kuko abantu bangana gutya baje kutureba.”

Twagiramungu Michael, Umuyobozi Mukuru wa MMD Girubukire, yemeza ko iki gitaramo kitabiriwe cyane ndetse ko hari impano zihariye zagaragajwe bagiye gukurikina by’umwihariko.

Ati: “Mu gitaramo gishize hari hitabiriye abahanzi bake ariko uyu munsi biyongereye cyane kandi biragaragara ko hari intambwe ikomeye bateye mu buhanzi bwabo. Ibikorwa byacu birarushaho gufata indi ntera kandi twishimiye kugira uruhare mu iterambere ry’urubyiruko.”

Umuhanzi Zian Bamboo nawe ari mu basusurukije imbaga

 

Uretse ibi bitaramo bizwi nka Hindurubuzima Talent Show, Umuryago MMD Girubikire usanzwe ukora ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kurwanya ubukene mu turere dutandukanye.

Biciye muri gahunda zitandukanye harimo ‘MMD Vamukizima’, uyu muryango umaze gutanga imirasire y’izuba ku ngo 101 zo mu karere ka Nyamasheke na Gisagara.

Uyu muryango kandi ugira ibikorwa byo gusura no gufasha abana b’imfubyi n’ababa ku muhanda biciye muri gahunda ya ‘Nawe Numutware’ ndetse ukagira na gahunda ya ‘MMD Saving Groups’ na ‘MMD Hangumurimo’ zifasha urubyiruko kwihangira umurimo biciye mu mpano ndetse na’amatsinda yo kizigama.

MMD Girubukire ni umuryango washinzwe ku gitekerezo cy’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ubu ugizwe n’abanyamuryango 32. 90% y’aba banyamuryango bose ni abanyeshuri biga mu mashuri makuru na Kaminuza.

MMD biva ku mpine y’amagambo y’Icyongereza, Money Management and Development (MMD). Abanyamuryango b’uyu muryango bemeza ko bafasha abaturage by’umwihariko urubyiruko ukuntu babasha gucunga amafaranga (money management) n’uko bakwihangira imirimo.

Umuhanzi ZianBamboo nawe ari mu basusurukije abitabiriye iki gitaramo
Abakina Comedy nabo bari babukereye

Dieudonne MANIRAKIZA

ISHUSHO.ORG

5 COMMENTS

  1. Turabyishimiye cyane urubyiruko ndufite byishi biturimo byagira aho bitujyeza heza kandi. Imbaraga Zacu twakagobye kuzikoresho mubidufitiye inyungu ubwacu ndetse na society muri rusanjye kuruta uko twata umwanya mubidafite icyo bimaze.
    Murakoze kandi ibikorwa nkibi turabyishimiye.

  2. Nukuri birashimishije kandi nibyagaciro kd Twese MMD turayishyigikiye ikomereze aho tuyirinyuma. Urubyiruko nirwo narubwiriki go ahead with your talent.

  3. Ehhhh wonderful my dear.
    A great achievement to MMD Gira ubukire and our national and we are all together
    to follow their talent and we encourage you more .

  4. Turashimira cyane uyu muryango wa MMD Gira ubukire kuko tubona ari igisubizo cy’abanyarwanda mu kubaka igihugu cyacu; twese hamwe dukorane umurava tuzamuke mu iterambere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here