Itorero ryigenga ‘Berea Baptist Church’ mu rugendo rwo guhashya ingeso mbi zikigaragara mu rubyiruko

0
171

Mu giterane cyabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Huye, Irizerwa Ignace umushumba w’itorero ryigenga ‘Berea Baptist’, yatangaje ko iri torero rifite gahunda nyinshi harimo izigamije kunganira Leta y’u Rwanda gukangurira urubyiruko kuva mu ngeso mbi binyujijwe mu ijambo ry’Imana.

Iki giterane kitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo n’abava ku Mugabane wa Amerika baje barangajwe imbere na Pasiteri Gregg Schoof umuyobozi wa Radiyo ‘Amazing Grace’ ndetse na Misiyoneri Dr. Tony Stark hamwe n’abandi batandukanye.

Mu butumwa bw’ijambo ry’Imana Gregg Schoof yagejeje ku bakirisito bari bateraniye kuri ‘Berea Baptist Church’ yababwirije ko batagomba kunamira ibigirwamana ndeste mu nyigisho ye akoresha ingero zigaragaza ko ibigirwamana atari ibibaje mu biti gusa ahubwo ari ikintu cyose umuntu arutisha Imana.

Zimwe mu ngero yatanze, zirimo nko kumena ‘televiziyo’ akoresheje indyankwi mu rwego rwo ‘gutesha agaciro ibintu byose abantu bagize ibigirwamana’’ ndetse anabikora agamije kwigisha ko ababyeyi badakwiye kwemerera abana babo‘kurebera kuri televiziyo ibintu biteza ingeso mbi’ kandi ko nabo bidakwiye kubabera‘ikigirwamana’.

Gregg kandi yagize ati: “Iyo abantu bakomeje kurangamira abantu bambaye ubusa kuri televiziyo, birangira bahindutse’’.

Umushumba Gregg ntiyahwemye kwemeza ko akenshi abantu bagwa mu mutego wo kwisanga ‘mu cyanya Satani arimo’.

Ignas Irizerwa, umushumba w’itorero ryigenga rya ‘Berea Baptist Church’’aganira n’Ishusho.org yavuze ko iri torero ribinyujije mu ijambo ry’Imana, riteganya gukora ibikorwa byinshi bizafasha Abanyarwanda.

Ibi bikorwa bikubiyemo kwigisha ijambo ry’Imana ribatura ‘urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge’ n’ibindi byaha.

Umushumba Irizerwa Yagize ati: “Icyambere nuko ubutumwa dutanga ari ubutumwa buhindura umuntu ubuzima bwe.

“Ubuzima buhindutse tuvuga ni bwa bundi Bibiliya ivuga ko iyo umuntu ari muri Yesu aba ahindutse icyaremwe gishya. Icyo tuzamarira Leta, nta kindi usibye ko twebwe ubwacu nk’Ababwirizabutumwa, iyo tugeze mu bantu bitewe n’ibyaha babamo,bigenda bituma Leta ihura n’ibibazo bitewe n’urugomo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubutumwa bwa Yesu Kirisito bubereye ho kurwanya ibyo byose.

‘Pastor’ Irizerwa kandi yakomoje no kunsanganyamatsiko y’igiterane, agira ati: “Igiterane cyari kigamije muri rusange kwigisha abantu ubuzima buri muri Yesu Kirisito uko bumera.

“Icyari kigamijwe kwari ukwigisha abantu Yesu cyangwa se ukuri kw’agakiza tubona muri Bibiliya. Niyo mpamvu igiterane cyacu twari twagihaye insanganyamatsiko ivuga ko Yesu ari we nzira n’ukuri n’ubugingo, ko ntawe uzajya kwa data atamunyuzeho’’.

 

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here