‘Love For Hope Ministry’ Mu Nzira Yo Gufasha Urubyiruko Kwimenyereza Akazi Inakura Abana Ku Mihanda

0
Love For Hope Ministry (LFHM) iherereye mu Karere ka Bugesera mu ntara y'iburasirazuba kuri ubu ababarizwa muri uyu muryango biyemeje gukaza umurego mu kuvana abana ku muhanda bavuguta umuti urambye
- Advertisement -

Igikorwa cyo gutanga amasomo ku bakoranabushake mu mushinga kunda kubw’ibyiringiro (Love for Hope Ministry) kirarimbanyije aho hari gutangwa amahugurwa ku masomo ajyanye n’imyitwarire y’ubuzima ndetse nyuma yaho abayahawe bakifashishwa mu kuyatanga kuri bamwe mu bafashwa n’uyu mushinga n’abandi banyarwanda muri rusange mu kiswe ‘Summer Project’ (Umushinga w’impeshyi).

Iki gikorwa cya ‘Summer Project’ kizamara amezi abiri, kizaba gikubiyemo itangwa ry’amahugurwa n’ubukangurambaga.  Cyatangiye muri Kamena Tariki 15, 2019 mugiye kizarangira Kanama tariki 15 uyu mwaka.

Aba bana basangwa ku mihanda bakaganirizwa ndeste bamwe bakajyanwa mu muryango Love For Hope Ministry abandi bagasubizwa mu miryango yabo Photo By Kagame

Iki gikorwa kimaze ukwezi gitangiye kandi, umuyobozi wa ‘Love For Hope Ministry’ yashimangiye ko kije cyunganira Leta yu Rwanda mu gukemura “ikibazo kijyanye n’abana bajya mu mihanda cyane” hakorwa “ubukangurambaga” kuri bo bifashishije amasomo yagiye atangwa mu mahugurwa yo yasojwe kuri uyu wa kane tariki 18 Nyakanga 2019 mugihe hagiye gukurikiraho gutanga ubukangurambaga ku bana bo ku muhanda.

Ishusho.org iganira na Egide Ruzindana watangije uyu muryango wa ‘Love For Hope Ministry’ mu mwaka wa 2008, yagarutse cyane ku mpamvu n’umumaro w’aya mahugurwa ku bana bo mu mihanda ndetse no ku rubyiruko muri rusange rw’abakoranabushake ruri guhabwa amasomo yo gutanga ubukangurambaga kuri abo bana.

Ruzindana yavuze ko iyi ‘Summer Project’ ibaye ku nshuro ya mbere yashyizweho hagamijwe kugirango ihamagarirwemo “abantu benshi baze” bafatanye basobanurirwe iki kibazo cy’abana bo mu muhanda” ndetse banabasangize ku burambe bafite “mu myaka 10” ishize bafasha abo bana.

Amasomo muri rusange yatanzwe kuva amahugurwa yatangira harimo nk’isomo rirebana n’umuco wo gukunda igihugu ariko hashingiwe mbere na mbere ku gukunda Imana, kwirinda “ibiyobyabwenjye harebwa uburyo ki umuntu ashobora gufasha undi” kwigobotora mu biyobyabwenjye, uburere muri rusange bushingiye kw’iterambere ry’imyitwarire (Character development) ahanini yerekeye ku myumvire n’imikorere ndetse n’isomo rirebana n’ubuzima bw’imyororokere cyane cyane kubana ba bakobwa batwara inda zitateganyijwe bikabaviramo no kuva mw’ishuri.

Urubyiruko kandi rwanahuguwe uburyo rwakwitwara imbere y’abo bana baba ku muhanda kugirango bazamenye uko babitwaraho bari guhugura abo bana.

Ruzindana Egide kandi yakanguriye urubyiruko aho ruri hose mu gihugu kuza rukisunga urundi gutahiriza umugozi umwe na ‘Love For Hope ministry’(LFHM) hajywa ku mihanda mu rwego rwo kwegera aho abo bana bari “babaganiriza” ndetse nyuma bakaganishwa ‘mw’ishuri’ na LFHM. 

Yongeyeho kandi ko ku ruhande rw’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye na za kaminuza rudafite akazi ko aya ari amahirwe ruba rubonye yo kuvoma ‘ubumenyi bubafasha kwinjira kw’isoko ry’umurimo’ hatirengagijwe n’ ‘uburambe’ mu kazi urwo rubyiruko ruhakura.

Uretse kino gikorwa cya ‘Summer Project’ ariko, Ruzindana ntiyahwemye kuducira ku mayange uburyo yatangije uyu muryango wa ‘Love For Hope Ministry’ yewe n’intumbero yari afite awutangiza ndetse n’ibikorwa agezeho ubu anashimira byimazeyo abamutera ‘ingabo mu bitugu’.

Ese n’iki cyateye Egide Ruzindana kugira igitekerezo cyo gutangiza LFHM

Ruzindana yagize ati: “Love For Hope ( kunda kubw’ibyiringiro) nayitangiye muri 2008, wari umuhamagaro w’Imana wo kuvuga ubutumwa nyuma nza gusobanukirwa ko ngomba kuvuga ubutumwa ku bana bo mu muhanda, noneho ntangira gukorana n’abana bo ku muhanda nkajyayo tukaganira nkumva ibitekerezo byabo buhoro buhoro kugeza igihe nasobanukiwe neza ko uburyo ngomba kubikoramo ari ukumenya impano z’abo bana bafite nkumva n’ibibazo bafite nkashobora kubafasha nabo bakaba ‘part’(uruhande) y’ibisubizo by’ibibazo byabo”.

Umuyobozi w’uyu muryango kandi yanavuze ko yari afite intumbero yo kubahuriza hamwe impano zabo zikarerwa zigakurira ‘mw’ijambo ry’Imana cyangwa se mu mikorere, bakagira imyuga biga cyangwa bagahabwa ubumenyi kugirango izo mpano zabo zizababyarire umusaruro mu buryo bwo kwiteza imbere ku giti cyabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange’.

Yanavuze ko kandi arera abana yakuye ku mihanda basaga 45, aho yagize ati: “ Tujya ku muhanda tugahura n’abana bo ku muhanda tukaganira nabo, noneho mu kuganira nabo tukumva hari abana badakeneye kuba mu kigo cyacu tugahita tubahuza n’imiryango”.

Yakomeje agira ati: “abo dufite mu kigo n’abana bageze kuri 45 dufasha bakabamo dutegereje kugirango tubahuze n’imiryango yabo tumaze kumenya uburyo ki twatuma babana neza n’imiryango yabo”.

Ruzindana kandi yagarutse ku murongo mugari wa LFHM n’urugendo rudahwabanye na gato n’intumbero yari afite

Yagize ati: “twatangiye tuvugana n’abana ku muhanda tugeze aho dutangira gukina nabo umupira, tugezaho dukodesha icyumba na salo nyuma yahoo dukodesha inzu y’ibyumba bitanu ariko aho tugeze uyu munsi, dufite ubutaka bugeze kuri hegitari enye bumaze kubakwamo amazu arenze abiri kandi dufite na ‘master plan’ ( igishushanyombonera) y’icyo dushaka gukora”.

Yakomeje avuga kubizakorerwa kuri ubwo butaka, ati: “ni ukubaka ikigo cy’imyidagaduro cy’abana bo ku mihanda, harimo ibibuga by’imikino, amashuri yigisha ibijyanye n’imyuga kuko niyo igezweho ubu cyane ko harimo n’abana bakuru badashobora gusubira mu mashuri abanza cyangwa se ayisumbuye.

Yongeyeho ati: “abo tuzabigisha imyuga kugirango hazagire ubumenyi bagira banatozwe umurimo kugirango bazagere kw’isoko ry’umurimo bahangane n’abandi noneho ba bandi bo bashatse kwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bitewe n’impamvu nabo tukabafasha ibibashoboza kwiga bakarangiza”.

Egide kandi yadutangarije abafatanyabikorwa be muri ‘Love For Hope Ministry’

Yagize ati: “umufatanyabikorwa wa mbere ni Leta, kuba yaremeye ko nkora bakumva akamaro k’ibyo nkora ubwo urumva ko bituma nkora neza.

Uwa kabiri n’abantu duhurira muri uyu muryango, harimo abantu babikunda narabaganirije baba abanyamuryango, baraza bakitanga uko bashoboye.

Abafatanyabikorwa ba gatatu ni urubyiruko rw’Abanyarwanda kuko muri iki gihe bitewe na gahunda ya Leta yo gukangurira urubyiruko kwishakamo ibisubizo, nanjye nizo nzira ngenderamo nkaganira nabo nkabumvisha uburemere bw’ikibazo n’uburyo bashobora ku mfasha cyangwa bakifasha banafasha igihugu cyabo kugirango dushobore kugemura iki kibazi cy’abana bo mu mihanda”.

Yongeye agira ati: Noneho harimo n’ababyeyi babo bana nabo tuganira nabo tugahindura imyumvire yabo”.

Ishusho.org yanegereye umwe mu bana bafashwa na Egide Ruzindana atubwira ku mibereho yabo muri ‘Love For Hope Ministry’

‘’Nageze hano Bugesera ankuye Kimironko ku muhanda, numvaga mbabaye cyane nkiri mu buzima bwo kuba ku muhanda’’.

Umwana yakomeje atubwira uko yabyakiriye agera muri uyu mushinga LFHM aho yagize ati:” Birumvikana, byari ibyishimo kuri njye kuko nari mbayeho nabi ku muhanda.  Ubwo rero nageze hano ‘Daddy’ (uwo kuri ubu yita se ari we Egide) atangira kutwereka uko tugomba kwitwara nk’abana bo murugo aduha aho kurara, ibyo kurya mbese kugeza ubu navuga ko nshima Imana ko yaduhaye umubyeyi mushya kandi ntajya aturobanura kuko twese adufata kimwe.

“Ubuzima twese twabagamo bwari ubuzima bugoye, nta byiringiro numvaga mfite pe! Kuko uretse kwirirwa mbungera, nta bindi bitekerezo nabaga mfite byo gutera imbere nk’abandi.

Ubu ndiga ngeze mu mwaka wa gatanu ndetse n’abandi bagenzi banjye bariga nta kibazo”.

Uyu mwana yagarutse no ku nzozi ze agira n’ubutumwa aha bagenzi be baba ku muhanda ndetse avuga akari ku mutima ashimira umushinga ‘’Love For Hope Ministry’’ aho yakomeje agira ati:” Mbere na mbere ndashimira ‘Daddy’ kuba yaradukuye ku muhanda kandi nanjye mfite inzozi ko ni ndangiza amashuri nzafasha nanjye abandi bana bazaba bari hano ( muri Love For Hope Ministry), ntakindi numva nakitura ‘Daddy’ ariko da, nzajya nanabasengera”.

Twakomeje kuganiriza na bagenzi be kandi nabo bashimangira ko bahabwa n’umwanya wo kujya gusenga cyane ko Egide Ruzindana yemeza ko uyu muryango ushingiye ku mahame ya gikirisitu hashingiwe ko we  yemeza ko ari n’umuhamagaro w’Imana kuba akora kino gikorwa cyo gufasha abana bo ku muhanda.

Mugihe aya mahugurwa yashojwe kuri uyu wa kane Tariki ya 18 Nyakanga 2019, ubu hakurikiyeho ibikorwa by’ “ubukangurambaga” buzatangwa ku bana bo mu muhanda bwo buri burimbanye kuri uyu wa Gatandatu Tariki 20 Nyakanga 2019 aho buzasozwa hanakorwa umunsi mukuru wo kwishimana n’abo bana.

Abakoranabushake muri LFHM bose bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo ku ngingo zagarutsweho
Photo by Kagame

Kungurana ibitekerezo ku cyakubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza niyo ntumbero kuri buri wese ubarizwa mu muryango LFHM
Photo by Kagame

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here