Amadini yiyambajwe mu kurandura ikibazo k’ihohoterwa rikorerwa abangavu

0
- Advertisement -

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC)  bitabaje amadini n’amatorero mu kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ikibazo k’inda ziterwa abangavu gikemuke burundu.

Izi nzego zivuga ko abanyamadini n’amatorero bafite umusanzu batanga mu kurandura iki kibazo, bito ko uruhare runini barugira bashishikariza abayoboke babo kureka ibyaha kandi bakabakangurira kudaceceka ngo bahishire ababikora.

Abanyamadini bavuga ko bagiye guhagurukira ihohoterwa rikorerwa abanako bakangurira abayoboke babo kubigira ibyabo kandi bafashe n’abakiri bato gukura bafite indangagaciro zibabuza gukora ibyaha.

Mufti w’u Rwanda, Sheihk Hitimana Salim avuga ko kugira ngo ibi bigerweho hagomba kubaho ubufatanye bwa buri wese.

Ati “Twiteguye gufatanya n’inzego bireba dukora ubukangurambaga kugira ngo iki kibazo abantu bacyumve kandi bakinjiremo. 

Umunyamabanga Mukuru Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col. Jeannot Ruhunga avuga ko kuba iki cyaha gikomeza kwiyongera bikwiye guhagurutsa inzego zose kugira ngo habeho ubufatanye mu kugishakira umuti urambye, kuko umwana ari we mizero y’igihugu,

Ati “Niba dushaka kubaka u Rwanda rwiza, ni ngombwa ko twita ku bana bacu uyu munsi tubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col. Jeannot Ruhunga avuga ko ikibazo atari uko imibare y’abana bahohoterwa yiyongera, ko ikibazo ari uko umwana ahohoterwa

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko amadini n’amatorero akwiye kugira uruhare rufatika kugira ngo yigishe kureka ibyaha no kudahishira abahohotera abana, bityo umwana akomeze gusigasirwa hazirikanwa ko ari we igihugu kiba cyubakiyeho ahazaza hacyo.

Izi nzego zivuga ko imibare y’ibyaha byo guhohotera abangavu igenda iruhasho kwiyongera buri mwaka, n’ubwo ibihano na byo bigenda bikazwa.

Imibare ya RIB igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2016 kugera muri 2019 yakiriye ibyaha 8,663, ariko hakaba n’ibyagejejwe mu bushinjacyaha na byo byenda kungana nka byo aho bigera ku 8395.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here