Zimbabwe: Guverinoma yemeye ko Robert Mugabe agomba gushyingurwa ku ivuko

0
- Advertisement -

Guverinoma ya Zimbabwe yavuye ku izima yemera ko umurambo wa Nyakwigendera Robert Mugabe ugomba gushyingurwa aho yavukiye yari anafite urugo hitwa Zvimbi, nk’uko byari byifujwe n’abo mu muryango we.

Uyu mukambwe yatabarutse mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri afite imyaka 95, agwa mu bitaro byo muri Singapore aho yari amaze igihe yivuriza.

Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe imyaka 37, hari havutse impaka hagati y’umuryango we na Leta buri ruhande rwifuza ko yazashyingurwa aho rwifuza.

Leta ya Zimbabwe yari yatangije imirimo yo kubaka aho azashyingurwa yifuza ko uyu Mkambwe yazashyingurwa mu irimbi ry’intwari z’igihugu, mu gihe abo mu muryango we na bo bashakaga ko ashyingurwa mu cyaro aho akomoka.

Minisitiri w’itumanaho muri Zimbabwe, Nick MANGWANA yasohoye itangazo ryemeza kubahiriza ubusabe bw’abo mu muryango wa Mugabe, yemeza ko Leta yahinduye umugambi wayo.

Robert Mugabe yafatanyije n’ ingabo zarwanyaga ubutegetsi bw’ abazungu, iyi ntambara yarangiye mu 1979, mu mwaka wakurikiyeho aba Minisitiri w’ Intebe wa mbere.

Kuva mu 1987 kugeza mu 2017 Robert Mugabe yayoboraga iki gihugu aza kuvanwa ku butegetsi n’abasirikare muri 2017, bamushinja kugundira ubutegetsi no gusubiza inyuma igihugu mu bijyanye n’ubukungu, asimburwa na Emmerson Mnangagwa wahoze ari Visi perezida akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka ZANU PF.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here