Umunya-Irlande watoje u Rwanda yagizwe umutoza wa Uganda asabwa kuyigeza mu Gikombe cy’Isi 2022

0
- Advertisement -

Umutoza ukomoka muri Irlande wigeze gutoza Amavubi, Johnny McKinstry yasinye amasezerano y’imyaka itatu nk’umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru ya Uganda, ahabwa inshingano zo kujyana Uganda muri CHAN 2020, CAN 2021 ndetse no mu Gikombe cy’Isi cya 2022.

Uyu mugabo w’imyaka 34 yemejwe nk’umutoza mukuru asimbuye umufaransa Sebastien Desabre watandukanye na Uganda Cranes nyuma y’igikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri baviriyemo muri 1/8 k’irangiza basezerewe na Senegal.

McKinstry atsindiye uyu mwanya nyuma y’uko abo bari bahanganye barimo  Luc Eymael yahawe akazi ko gutoza Black Leopards yo muri Afurika y’Epfo, mu gihe Hugo Broos we yasabaga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) umushahara w’umurengera.

Uyu mutoza watandukanye n’Amavubi kubera umusaruro utari mwiza, yatangaje ko yishimiye kuba agiye gutoza ikipe iherutse kwitabiriye igikombe cya Afurika, ati “Biranejeje kuba ngiye gukorana n’abakinnyi beza, turi kumwe tuzagera kuri byinshi byiza.”  

McKinstry agiye guhita ayobora ikipe ya CHAN yitegura umukino wo kwishyura n’u Burundi mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere muri za Shampiyona z’ibihugu byabo.

Jonathan McKinstry yatoje Amavubi kuva muri Werurwe 2015 kugeza muri Kanama 2016, aza gusezererwa nyuma yo kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri kubera uburyo yari yitwaye muri CHAN, ariko ntaze kubona itikeyo gukina igikombe cya Afurika cy’umwaka wakurikiye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here