Amateka yanditswe muri Sudani hatangizwa Shampiyona y’abagore

0
- Advertisement -

Kuri uyu wa mbere ni bwo muri Sudani handitswe amateka mashya hatangizwa shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bagore hakinwa umukino wa mbere wabereye ku kibuga giherereye mu murwa mukuru Khartoum.

Iyi shampiyona yatangiye izakinwa n’amakipe 21, ku ikubitiro ikipe ya Tahadi na Difaain ni zo zatanye mu mitwe ku mukino wa mbere.

Abafana bakiranye ubwuzu iyi shampiyona bateraga hejuru bafana aba bakinnyi bagira bati “Kandaka, Kandaka”, bisobanura abamikazi ba cyera bo mu bwami bwa Nubia.

Abandi na bo bagaragaje ibyishimo mu mvugo zibumbatiye ubutumwa kuri Leta iriho iyobowe n’urugaga rw’abasivile n’abasirikare. Bati “ubutegetsi bw’abaturage”.

Mervat Hussein, ukuriye umupira w’amaguru w’abagore muri iki gihugu yatangaje ko iki ari igikorwa bari banyotewe kandi ko kizaha abagore amahirwe yo kwidagadura nyuma y’igihe kirekire babitegereje. Ati “Aya ni amahirwe nyakuri”.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here