Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” Muge Muyifata nk’Ubuzima-Min. BUSINGYE

0
Min. Johnston Busingye ubwo yatangizaga ku mugaragaro ukwezi k'Ubumwe n'ubwiyunge
- Advertisement -

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston BUSINGYE yasabye ko gahunda ya ”Ndi Umunyarwanda” yajya ifatwa nk’ubuzima, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge, mu muhango wabereye mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kibilizi, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, kuri uyu wa 01 Ukwakira 2019.

Yabivuze ubwo yashishikarizaga abatuye mu Karere ka Nyamagabe kurinda ibyo bamaze kugeraho kandi bagashyira umuhate mu kwimakaza indangagaciro ya ‘Ndi Umunyarwanda’ nk’amahitamo yabo nk’abanyarwanda.


Yagize ati “gahunda ya Ndi Umunyarwanda muge muyifata nk’ubuzima kubera ko ni gahunda itwibutsa icyo turicyo kandi iduha icyerekezo cyaho tugomba kugana. Rero mureke twubake ubumwe bwacu, ubwiyunge bwacu kandi turwanye ingengabitekerezo ya Genocide n’andi macakubiri ayo ariyo yose kuko ari bumwe mu buryo bwo gusenya igihugu kandi aho amacakubiri ari nta terambere bageraho”.


Yongeye ati “ibi tumaze kugeraho nimureke bihinduke umurage tuzasigira abana bacu kandi ibyo turimo gukora byose byiza tubishyiremo umuhate kandi tubikomereho. Ubumwe bwacu ubunyarwanda bwacu bube amahitamo yacu.”


Minisitiri Busingye yanibukije abatuye mu Karere ka Nyamagabe ishusho y’ubumwe abanyarwanda bari bafitanye mbere y’umwaduko w’abazungu na politiki yabo ya “mbatanye mbategeke” ndetse aboneraho no kubagaragariza inzira y’umusaraba u Rwanda rwanyuzemo ari na yo yarugejeje kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.


Yagize ati “icyatumwe iki gihugu kidakorwaho ntihagira Umunyarwanda utwarwa mu bucakara ni ubumwe bw’Abanyarwanda. Ariko nyuma ubukorono buraza buzana ingoma zitandukanye haza n’ubutegetsi bucengezamo Abanyarwanda ko tutari bamwe twese tutari bene Kanyarwanda, buhoro buhoro Ubumwe burashira byose bihinduka ubusa. Maze abantu batangira guhohoterwa, abandi baratotezwa hashingiwe ku macakubiri hagati y’abanyarwanda nuko dutangira inzira ndende ari nayo yatugejeje ahantu habi.”


Minisitiri Busingye kandi yabwiye abaturage ko ntagaciro Umunyarwanda yagira mu gihe adafite indangagaciro y’Ubunyarwanda kuko ‘ariwo murage wacu ndetse ikaba ari nayo ndangamuntu ituranga’.


Uku kwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’ubwiyunge kwatangiye uyu munsi kwizihijwe ku nshuro ya 12 aho uyu mwaka kwizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 25 mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge Ubumwe bwacu amahitamo yacu.”

Guteganyijwemo ibikorwa bitandukanye nko gutangiza ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umudugudu ryahise rinatangizwa uyu munsi mu Murenge wa Kibilizi nahandi hose muri Karere ka Nyamagabe.N
Iri huriro ryitezweho guteza imbere umuco w’amahoro, umutekano, Ubumwe n’ubwiyunge no kwimakaza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ mu baturage mu rwego rwo guteza imbere imibanire myiza n’ubufatanye bishyigikira iterambere rirambye mu mudugudu.


Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, UWAMAHORO Bonaventure, yavuze ko hatoranijwe Umurenge wa Kibirizi ndetse n’andi masite atatu mu Karere ka Nyamagabe ngo abe ariho hatangirizwa kumugaragaro ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge kuberako ariho hakitgaragara ibibazo by’imanza zerekeranye n’imitungo yangirijwe muri Genocide yakorewe Abatutsi zitararangira uko bikwiye.


Yavuze ko muri uku kwezi hateganijwe gutangiza ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umudugudu. Gutanga ibiganiro mu nteko z’abaturage, gushimira imirenge yahize iyindi mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no gusura amagereza atandukanye bagakora ibiganiro ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize.

0

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here