Gasabo: Polisi yafashe abagabo babiri bafite amadolari y‘amiganano

0
- Advertisement -

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yafashe umugabo w’imyaka 27 y’amavuko n’undi musore ufite imyaka 21 bafite amadolari 800 atari ay’umwimerere.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yemeza aya makuru avuza ko aba bantu bafashwe tariki ya 29 Nzeri ubwo bari mu kabari, bagatahurwa bagiye kwishyura ibyo kunywa.

Yagize ati: “Aba basore  bari mu kabari ahazwi nka Chez Bonke bamaze kunywa babaza nyir’ akabari niba bashobora kumwishyura mu madolari ababwira ko bishoboka niko guhita bamuha inote y’ijana ashishoje neza asanga n’inyiganano ahita ahamagara Polisi itabara bwangu barafatwa. “CIP Umutesi avuga ko babasatse basanga bafite andi madorari Magana arindwi y’amiganano.

Yakomeje asaba abaturage kujya bashishoza mu gihe bahawe amafaranga mu rwego rwo kwirinda abashobora kubaha amafaranga y’amiganano ndetse byaba ngombwa bagatunga imashini ishobora gutahura ko amafaranga ari mazima cyangwa apfuye.

Yakomeje avuga ko amafaranga y’amakorano agira ingaruka kumuntu ufashwe ayakora cyangwa ayaha abandi ndetse zikagera no ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Amafaranga y’amiganano agira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko atuma ifaranga ry’igihugu ritakaza agaciro ugereranyije n’amafaranga y’amahanga bityo ubukungu bw’igihugu bukahazaharira.” Yongeraho ko n’umuntu ufashwe akora cyangwa afite amafaranga y’amiganano afungwa bityo ntagire icyo yongera kwimarira cyangwa ngo akimarire umuryango we.   

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yasoje asaba abaturage kudahishira abakora ibikorwa bibi nk’ibyo ahubwo bakihutira kubimenyesha Polisi ndetse n’izindi nzego z’umutekano.

Ishimwe na Kagiraneza bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha(RIB)kugirango hakorwe iperereza kucyaha bakekwaho. 

Ingingo ya 269 y’tegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu gihugu izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, uyu aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Iyo iki cyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi, ariko atarenze miliyoni icumi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here