UCL: Tottenham inyagiriwe ku kibuga cyayo, Real ikomeza gutenguha abakunzi bayo

0
- Advertisement -

Tottenham ihagarariye Ubwongereza mu irushanwa rya UEFA Champiyons League inyagirwe imbere y’abafana bayo itsindwa ibitego 7-2 na Bayern Munich yo mu Budage, naho Real Madrid yo muri Espagne ikomeza kubabaza abakunzi bayo inganya na Club Brugge yo mu Bu2-2.

Ni mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda B wabaye kuri uyu wa Kabiri, Tottenham yandagazwa imbere y’abakunzi bayo bari bayitezeho ibitangaza nk’ikipe yakinnye umukino wa nyuma w’iri rushanwa riheruka.

Real Madrid yo ikomeje gutungurwa muri iri rushanwa, aho itarabasha kubona amanota atatu imbumbe mu mikino ibiri imaze gukina irimo n’uw’uyu munsi yari yakiniye kuri Stade yayo Santiago Bernabeu.

Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi ryakomeje uyu munsi hakina amakipe yo kuva mu itsinda A kugeza mu itsinda D mu gihe andi azakina ejo ku wa Gatatu.

Uko imikino muri rusange yakinwe kuri uyu wa Kabiri yarangiye:

Itsinda A

  • Real Madrid 2-2 Club Brugge
  • Galatasaray 0-1 Paris Saint-Germain

Itsinda B

  • FK Crvena Zvezda 3-1 Olympiacos
  • Tottenham Hotspur FC 2-7 Bayern München

Itsinda C

  • Atalanta 1-2 Shakhtar Donetsk
  • Manchester 2-0 Dinamo Zagreb

Itsinda D

  • Juventus 3-0 Bayer Leverkusen
  • Lokomotiv Moscow 0-2 Atlético Madrid

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here