Padiri Nkusi Pierre Claver yamuritse igitabo gikangurira urubyiruko kwimakaza ubutwari

0
Padiri Nkusi Pierre Claver avuga ko kwandika amateka ari nko kwiyemeza kuvuga ibyo abandi bagiye batavuze
- Advertisement -

Kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukwakira 2019, Padiri Nkusi Pierre Claver yamuritse igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atanga ubutumwa bukangurira abakiri bato gukura bimakaza umuco wo kuba intwari baharanira kurenganura abarengana.

Muri iki igitabo yise “Ubuhamya busiganuza Imana”, Padiri Nkusi agaruka ku buhamya bwe bwite n’inzira igoranye Abatutsi banyuzemo muri kiriya gihe, asaba urubyiruko kunga ubumwe baharanira kurwanya ikintu cyose gishobora guhembera amacakubiri.

Ati “Urubyiruko rumenye ko inshuti nya nshuti igaragarira mu byago, mu bibazo ni ho umuntu agaragariza ubugabo cyangwa akerekana ububwa bwe. Mugire ubutwari ibyo byose bisenya mubyime urwaho”.

Yagaragaje ko hari abagize ubutwari bifatanyiriza guhangana n’ikibi ndeste biyemeza kwitanga kugira ngo barokore ubuzima bwa benshi, akangurira urubyiruko kunga ubumwe bakirinda amacakubiri ashingiye ku madini cyangwa amoko, ahubwo bakimakaza urukundo barangwa n’ineza.

Ati “Ikintu k’ingenzi cyagukiza si idini ahubwo ni urukundo ukagira impuhwe kandi ukamenya gutabara mugenzi wawe igihe ubona byamukomeranye. Mwirinde kugwa mu kintu cyatanya abantu.”

Ni igitekerezo cyakomotse ku gushaka guhamiriza isi inzira ndende abanyarwanda banyuzemo mu gihe cya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, agamije guhwitura n’abandi bafite amateka basangiza abakiri bato kuyashyira mu nyandiko kugira ngo abe akabando abatayazi bazicumba.

 Ati “Kwandika ni nko kwiyemeza kuvuga ibyo abandi bagiye batavuze. Amagambo arashira, ariko inyandiko zo ntizishira. Ni bibe intangiriro yo kumenya ukuri dufashe urubyiruko kumva uburemere bukubiye mu mateka y’igihugu”.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) imaze iminsi ikangurira abazi amateka ya Jenoside kuyashyira mu nyandiko.

Iki gitabo cyamuritswe kije gisanga ibindi bine Komisiyo yo kurwanya Jenoside yari isanganywe byose bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here