Rayon na Gasogi rubuze gica, Bugesera itangirana insinzi ku kibuga gishya

0
Gasogi United yari yahigiye kwandagaza Rayon Sports, umukino urangiye bagabanye amanota
- Advertisement -

Umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) wahuje Rayon Sports na Gasogi United urangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma y’uko nta kipe yabashijee kwinziza igitego mu izamu ry’indi, birangira banganyije 0-0.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro y’i Remera kuri uyu wa Gatandatu, Gasogi United ikiva mu kiciro cya kabiri yahagamye Rayon Sports ifite igikombe cya Shampiyona giheruka.

Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, ku munota wa 18 Rayon Sports ibona penaliti yaje guterwa na Michael Sarpong, Cuzuzo Gaël

umunyezamu wa Gasogi ayifata itanyeganyeze.

Uyu mukino wari utegerejwe n’imbaga ishaka kureba niba koko Rayon Sports igiye kurira nk’umwana w’uruhinja nk’uko byari byavuzwe na Perezida wa Gasogi, Kakooza Nkuriza Charles uzwi cya ku izina rya KNC.

Ku rundi ruhande umukino wabereye i Nyamata kuri Stade nshya ya Bugesera warangiye bugesera ibyitwayemo neza yakira Heroes FC yazamutse uyu mwaka iyitsina ibitego 2-0.

Ni umukino watangiye mbere ho iminota ibiri ku masaha yari ateganyijwe, kuko watangiye saa 2h58’ mu gihe byari biteganyijwe ko saa Cyenda ari bwo ruraba rwambikanye.

Ku munota wa 44’ w’igice cya mbere Bugesera FC yaje kubona igitego cyatsinzwe na Nzabanita David bakunze kwita Saibade, amakipe yombi ajya kuruhuka Heroes ihawe umukoro wo kugaruka mu gice cya kabiri ishaka kwishyura.

Igice cya kabiri cyatangiranye ishyaka ku mpande zombi, Bugesera ishaka gushimangira insinzi mu gihe Heroes yashakaga nibura kubanza kwishyura igitego yari yatsinzwe.

Heroes yatangiye ishaka kwishyura ubusatirizi bwayo bugerageza kotsa igitutu izamu rya Bugesera ryari ririnzwe na Kwizera Janvier bakunda kwita Rihungu, waje kwigaragaza ubwo yakuragamo umupira asigaranye n’umwataka.

Jimmy Mbaraga wakinaga umukino wa mbere muri Bugesera yaje gutsinda igitego cya kabiri.

Bugesera yabonye uburyo bwashoboraga gutuma itsinda ibitego byinshi gusa ab’imbere bayo ayo mahirwe bayatera inyoni.

Byagoye Heroes kugabanya umwenda w’ibitego yari yatsinzwe, na Bugesera inanirwa kuwongera birangira ari ibitego 2-0.

Dore muri rusange uko imikino imaze gukinwa yarangiye, n’uko ejo bizaba byifashe ku bibuga bitandukanye

Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira 2019

  • AS Kigali 1-1 APR FC

Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019

  • Gasogi United 0-0 Rayon Sports FC
  • Bugesera FC 2-0 Heroes FC
  • Etincelles FC 2-1 Kiyovu Sports
  • Mukura VS 1-1 Espoir FC

Ku Cyumweru, tariki ya 6 Ukwakira 2019

  • Marines Fc vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:00)
  • AS Muhanga vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
  • Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here