Abageze mu zabukuru nibo bagomba kwigisha indangagaciro n’umuco Nyarwanda abakiri bato – Guverineri CG GASANA

0
Abageze mu zabukuru bitabiriye umuhango wo kwizihiza, kunshuro ya 19 , umunsi ngarukamwaka wahariwe abageze mu zabukuru, wizihirijwe mu Murenge wa Tare, Akarere ka Nyamagebe ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo
- Advertisement -

Guverineri w’Intara y’Amagepfo, CG GASANA Emmanuel, yibukije abageze mu zabukuru ko bagomba kugira uruhare rukomeye mu kwigisha abakiri bato indangagaciro n’umuco nyarwanda  kuko aribo babitse amateka y’Abanyarwanda n’indangagaciro zabo.

Yabibibukije, kuri uyu wa  6  Ukwakira 2019  mu bubutumwa yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza, kunshuro ya 19 , umunsi ngarukamwaka wahariwe abageze mu zabukuru, wizihirijwe mu Murenge wa Tare, Akarere ka Nyamagebe  ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo,   wahuriranye n’igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inzu zubakiwe imiryango 40 y’abarokotse Genocide yakorewe abatutsi  mu 1994, bari batuye nabi.

Guverineri, yabwiye abasaza n’abakecuru ko bafite  uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu by’umwihariko mu kwimakaza umuco n’indangagaciro Nyarwanda.

Yagize ati «Abageze muzabukuru babitse amateka menshi y’Abanyarwanda, babitse umuco n’ indagaciro byacu. Bityo rero abageze mu zabukuru nabo bagomga kugira uruhare runini mu  kwigisha indangagaciro n’umuco Nyarwanda abakiri bato, kandi bakagira uruhare mu kwamagana ibibi byose nk’amacakubiri, amakimbirane byageza u Rwanda mu bibazo.»

Nyuma yo kugezwaho ubutumwa n’umuyobozi w’intara batuye, Bamwe mu basaza n’abakecuru bo mu Ntara y’Amagepfo baravuga ko  umuntu ugeze mu zabukuru bidakwiye ko afatwa nk’utagize icyo ashoboye.

Umusaza, Nkurikiyinka Dominique, ubahagarariye ku rwego rw’Akarere ka Nyamagabe yagize ati  “abageze mu zabukuru ntidukwiye kumva ko turi mu kiciro kidashoboye ahubwo natwe dufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kandi mureke duharanira kwigira tunoze neza inshingano dushinzwe nez , Kandi abageze mu zabukuru nitwe tugomba kwimakaza umuco nyarwanda mu bakiri bato tunamagana ibibi byose»

Amazu yatashywe ku mugaragaro yubatse mu buryo bwa 8/1( imiryango umunani mu nzu imwe) akaba yarahawe abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 bari basanzwe batuye mu mudugudu wa Maryohe, Yatujwemo imiryango 40 , harimo imiryango 10 y’abageze mu zabukuru.

Amazu yatashywe ku mugaragaro yubatse mu buryo bwa 8/1( imiryango umunani mu nzu imwe)

Umuyobozi w’Akarere Ka Nyamgabe , UWAMAHORO Bonaventure yavuze ko  ahagaze agaciro gasatira miliyoni Magana inani (800.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda  akanavuga ko ari amacumbi  yitezweho guhindurira imibereho y’abayahawe.

Yagize ati «iyi miryango yatujwemo aha ngaha bari bamaze iminsi batuye ahantu habi mu mudugudu wa Maryohe wubatswe mu 1997 ariko ntabwo wari umeze neza ariko ubu turizera ko hano bazahagirira amasaziro meza.»

Uyu munsi wahariwe abageze mu zabukuru watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu mwaka wa 2000 ukaba warashyizweho n’inama yabibimbye hagamijwe kuzirikana uruhare rw’abasheshe akanguhe mu iterambere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here