Kenya: Abepisikopi bahagurukiye guhashya ruswa n’abanyapolitike bahinduye Kiliziya nk’urubuga rw’imbwirwaruhame zabo

0
Musenyeri Philip Anyolo yavuze ko batazemera ko insengero zihinduka urubuga abanyapolitiki bisangamo mu gutambutsa imbwirwaruhame
- Advertisement -

Abagize inama Nkuru y’Abepisikopi muri Kenya batangaje ko bagiye guhagurukira abanyapolitiki bifashisha Kiliziya mu gutambutsa imbwirwaruhame zabo, banategeka ko muri Kiliziya zose hashyirwamo itsinda rishinzwe gukurikirana no gutahura ahagaragara ruswa.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko muri Kenya iki kibazo cya ruswa gikomeje gukaza umurego aho usanga no mu nsengero zimwe na zimwe yarashinze ibirindiro.

Kiliziya ivuga ko iyi ari gahunda iteganyijwe kuzakorwa mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere, ivuga ko uyu uzaba umwanya ku gihugu wo guhangana na ruswa.

Kiliziya yatangaje byeruye ko ihagaritse aba bifashishaga insengero mu gutambutsa ubutumwa bushamikiye kuri Politiki bitwaje ko batanga amafaranaga menshi mu nsegero nk’inkunga nyamara ngo baba barayabonye mu buriganya.

Bategetse ko inkunga yose izajya itangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga nka Mobile Money cyangwa sheke.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepisikopi muri Kenya, Kenya Conference of Catholic Bishops (KCCB), Musenyeri Philip Anyolo yavuze ko batazemera ko insengero zihinduka urubuga abanyapolitiki bisangamo mu gutambutsa imbwirwaruhame.

Aba bayobozi muri Kiliziya bavuga ko hagomba kujyaho gahunda ihamye y’uko imishinga ikenewe yajya itangarizwa mu ruhame kugira ngo n’inkunga zitangwe binyuze mu buryo bushobora gukorerwa igenzura, ndetse ko n’impano zitangwa zirengeje amashilingi ibihumbi 50 zizajya ziba ziherekejwe n’ibaruwa ivuye ku muterankunga wayigennye.

Kenya yakunze kuza mu bihugu bikorerwamo ubushakashatsi kuri ruswa.

Muri 2018 Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku Isi wasohoye Raporo yashyiraga iki gihugu ku mwanya w’144 mu bihugu 175 ubwo bushakashatsi kuri ruswa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here