Tanzania: Mwana Cotide waririmbye indirimbo ya Chadema yapfuye

0
- Advertisement -

Umuhanzi wahimbiye ishyaka rya Chadema indirimbo akayita Imbaraga za Rubanda (People’s Power), yapfuye mu ijoro rya keye nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe kirekire.

Aya makuru yemejwe na Professor Jay, avuga ko Fulgence Mapunda wamenyekanye ku izina rya Mwana Cotide yaguye mu bitaro bya St Monica aho yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga.

Mu ndirimbo uyu muhanzi yaririmbiye ishyaka rya Chadema, indirimbo yari ifite amagambo avuga ko iri shyaka ari imbaraga za rubanda, “Chadema Chadema People’s Power”.

Nyinshi mu ndimbo z’uyu muhanzi zabaga zibumbatiye ubutumwa  harimo burebana na Politiki ahanini irebana na ririya shyaka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here