APR FC itsinze igitego kimwe Bugesera y’abakinnyi 10, Rayon Sports yigaranzura AS kigali

0
- Advertisement -

Umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) wabereye i Bugesera warangiye APR FC  itsinze igitego 1-0 bwa Bugesera FC yakinnye iminota igera kuri 80 ari abakinnyi icumi.

APR FC yatahukanye insinzi y’icyo gitego cyabonetse ku munota wa 30’ gitsinzwe na Manishimwe Djabel nyuma yo guhererekanya kwabaye hagati ya Danny Usengimana, Omborenga na Bukuru Christophe watanze umupira wavuyemo igitego.

Bugesera yakomeje guhatana ishaka kwishyura ariko ntibyayoroheye kuko bari babonye ikarita y’umutuku umukino ugitangira. Iyi karita yahawe Peter Otema nyuma y’ikosa yakoreye Rwabugiri Umar.

APR yakomeje kwiharira umukino Bugesera na yo ariko igerageza kwirwanaho igice cya mbere kirangira nta gitego cyongeye kwinjira mu izamu ryayo.

Bugesera yatangiye igice cya kabiri ishaka kwishyura ibona uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ariko ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Tchabalala ntibwabasha kwinjiza mu izamu ryari ririnzwe na Umar Rwabugiri.

Djabel Manishimwe watsindiye APR FC igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, yagaragaje ibyishimo yatewe n’insinzi bakuye muri aka Karere, avuga ko ikimunejeje atari uko yatsinze igitego ahubwo ko ari amanota atatu ikipe ye yatahukanye. Ati “Ikipe dufite ni nziza icyo turi kubura ni amahirwe”.

Djabel uherutse kujya muri APR avuye muri mukeba Rayon Sports, iki ni cyo gitego cya mbere yatsindiraga iyi kipe ye nshya muri Shampiyona.

Uyu mukino wa APR FC na Bugesera wabimburiye undi wari utegerejwe cyane watangiye saa 18’ z’umugoroba hagati ya Rayons Sports na AS Kigali.

Salpong ahanganiye umupina na Songayingabo Shafi

Uyu mukino urangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali ibitego 2-0 byabonetse mu gice cya kabiri, biyiha amahirwe yo kurara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Mugisha Gilbert ndetse na Michel Salpong wakibonye kuri penaliti.

Aya makipe uko ari abiri hari hashize icyumwe ahuriye mu mukino utangiza umwaka w’imikino uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona yarangiye n’iyatwaye icy’amahoro zihatanira igikombe kiruta ibindi (Super Cup).

Uyu mukino wari warangiye AS Kigali itsinze Rayon Sports kuri za penaliti nyuma y’uko iminota 90 yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here