Didier Drogba na Patoranking bategerejwe i Kigali

0
Nyuma y'imyaka 10 Drogba agiye kugaruka mu Rwanda
- Advertisement -

Umukinnyi wakanyujijeho mu mupira w’amaguru Didier Yves Drogba Tebily n’Umuhanzi wo muri Nigeria uzwi nka Patoranking bategerejwe i Kigali kwitabira inama ikomeye iwzi nka Youth Connekt Africa, ihuza urubyiruko rwo mu bihugu binyuranye ku mugabane w’Afurika, rufite ubumenyi n’uburambe mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Uyu mugabo ukomoka muri Cote d’Ivoire, azitabira iyi nama iteganyijwe kuzabera muri Kigali Arena, kuva ku ya 9 kugeza ku ya 11 Ukwakira 2019.

Uyu mugabo wigeze wagiriye ibihe byiza mu mupira w’amaguru, azatanga ikiganiro  muri Youth Connekt Africa Summit igiye kubera u Rwanda ku nshuro ya gatatu.

Drogba aheruka mu Rwanda muri 2009, ubwo we na bagenzi be bahuriraga mu gikorwa cyo gukusanya imisanzu yo gutera inkunga gahunda ya ‘One Dollar Campaign’ yo gushakira acumbi abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batagira aho bikinga.

Uyu mugabo wakinnye mu ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, afatwa nk’intwari mu gihugu avukamo kuko ari we mukinnyi watsindiye ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire ibitego byinshi.

Uyu mukinnyi yigeze guhabwa igihembo nk’umukinnyi mwiza wo muri Afurika mu mwaka wa 2006 na 2009.

Iyi nama izafungurwa n’igitaramo gikomeye kizitabirwa n’umuhanzi wo muri Nigeria Patrick Nnaemeka Okorie wamenyekanye nka Patoranking, uzwi cyane mu njyana ya dancehall.

Zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zamenyekanye harimo iyo yise “No kissing”, “My Woman my Everything”, “God Over Everything” n’izindi.

Umuhanzi Patoranking azitabira igitaramo kizafungura Youth Connekt Africa Summit 2019

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakizamuka bazitabira iyi nama, bavuga ko banyotewe no kumva ubutumwa buzatangirwa muri yo, bemeza ko ari urubuga bungukiramo ubumenyi bubafasha bubafasha mu iterambere ryabo.

Youth Connekt Africa Summit 2019 igiye kubera u Rwanda ku nshuro ya gatatu, aho uyu mwaka izahuza urubyiruko rwo ku mugabane wa Africa rugera ku bihumbi 10.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here