David Luiz wo muri Arsenal araza i Kigali muri gahunda ya “Visit Rwanda”

0
- Advertisement -

Umukinnyi w’inyuma mu ikipe ya Arsenal ejo ku wa Kane ategerejwe i Kigali aho azaba aje muri gahunda y’amasezerano Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyagiranye n’iyi kipe yo mu Bwongereza muri gahunda ya Visit Rwanda.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Brésil afashe umwanya wo gusura u Rwanda mu gihe shampiyona nyinshi zo ku mugabane w’i Burayi zahagaze bitewe n’imikino ya gishuti amakipe y’ibihugu ari gukina. We ntiyiyambajwe mu kipe y’igihugu.

 Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ni bwo biteganyijwe Luiz araba asesekaye i Kigali muri gahunda y’ubufatanye bw’imyaka itatu u Rwanda rufitanye n’iyi kipe, mu masezerano yasinywe ku wa 22 Gicurasi 2018.

Ubu bufatanye bukubiyemo kuba Arsenal izagira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda nk’igicumbi gihamye mu bijyanye n’ishoramari ndetse n’ubukerarugendo.

Ni ubufatanye bwemeje ko ku myambaro Arsenal yambara hazajya hagaragaraho ikirango gishishikariza gusura u Rwanda kiri mu nyandiko ya “VISIT RWANDA”, kandi ikanatakwa ku byapa by’imbere muri Stade y’iyi kipe ku mikino yahakiniwe, ku byapa bigaragara inyuma y’aho batangira ibiganiro n’abanyamakuru no mu bindi bikorwa by’imenyekanisha rikorwa na Arsenal.

Muri icyo gihe k’imyaka itatu biteganyijwe ko Arsenal izajya itegura ingendo ziza i Kigali ku makipe y’abagabo n’abagore, hakazabaho n’ubufatanye mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Luiz ubimburiye abandi bakinnyi ba Arsenal gusura u Rwanda, ari mu bo iyi kipe ifite bakunzwe na benshi mu Rwanda, cyane cyane abakurikirana Shampiyona y’Ubwongereza (English Premier League), n’ubwo uyu ari wo mwaka we wa mbere nk’umukinnyi w’iyi kipe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here