Patoranking ageze i Kigali kwitabira igitaramo kizatangiza Youth Connekt

0
- Advertisement -

Umuhanzi wo muri Nigeria witwa Patrick Nnaemeka Okorie uzwi nka Patoranking amaze kugera mu Rwanda aho aje kwitabira igitaramo cyo gutangiza inama ikomeye izwi nka Youth Connekt Africa, ihuza urubyiruko rwo mu bihugu binyuranye ku mugabane w’Afurika, rufite ubumenyi n’uburambe mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ni igitaramo aza guhuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Meddy, Charly na Nina, Bruce Melodie ndetse na Queen Cha wongewemo nyuma.

Patoranking watumiwe muri iki gitaramo ni umwe mu bahanzi bari ku ruhembe rw’umuziki muri Afurika. Mu muziki we yibanda ku njyana za Dancehall na Reggae.

Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zaciye ibintu muri Afurika nka ‘My Woman’, ‘No Kissing Baby ft. Sarkodie’, ‘Girlie ’O’ Remix yakoranye na Tiwa Savage, ‘Love You Die’ yakoranye na Diamond, ‘Suh Different’, ‘God Over Everything’ n’izindi.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi w’imyaka 29 arahurira ku rubyiniro n’abahanzi batandukanyebo mu Rwanda hatangizwa ku mugaragaro iriya nama ya YouthConnekt, mu gitaramo kizabera Kigali Arena.

Uyu muhanzi aheruka mu Rwanda ubwo yari yitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival ryabereye ku Kicukiro muri 2017.

Byitezwe ko aza kuririmba uyu munsi tariki ya 9 Ukwakira 2019 mu gutangiza ku mugaragaro inama ya YouthConnekt, iteganyijwe kuba ku itariki ya 9-11 Ukwakira 2019.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here