Drogba na Patoranking bahuriye ku Rwibutso rwa Kigali bakeza intambwe u Rwanda rumaze gutera

0
Ibi byamamare byahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside ruri Gisozi, umwe yinjira undi asohoka.
- Advertisement -

Didier Yves Tébily Drogba wamenyekanye mu ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza n’umuhanzi Patrick Nnaemeka Okorie uzwi nka Patoranking bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri ku Gisozi, basiga ubutumwa bushima intambwe u Rwanda rwateye mu kongera kwiyubaka.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukwakira 2019, nibwo ibi byamamare byahuriye ku Gisozi, umwe yinjira undi asohoka.

Bombi mu butumwa banditse mu gitabo cy’abashyitsi bibanze ku isanganya igihugu cyahuye naryo bagaragaza ko bakozwe ku mutima n’ibyo biboneye byasize igihugu iheruheru.

Drogba we yaherukaga mu Rwanda muri 2009, ariko yatangaje ko aho yasize igihugu kiri hahabanye n’aho agisanze nyuma y’imyaka icumi.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka 10, Igihugu cyabaye intangarugero mu gushyira hamwe, kubabarira n’iterambere kuturutse ku gukorera ku ntego no kwiyemeza by’Abanyarwanda.”

Patoranking wari usuye u Rwanda bwa mbere, yagaragaje ko atewe intimba n’ibyabaye mu gihugu ariko ashima Imana ko yakizahuye Abanyarwanda bakongera kunga ubumwe nyuma ya Jenoside yahitanye abasaga miliyoni.

Yanditse agira ati “Mfite umubabaro n’amarira menshi imbere n’inyuma. Hano hari urukundo, u Rwanda ni urukundo. Nshimye Imana ko tubonye urukundo.”

Drogba na Patoranking baje mu Rwanda ku butumire bw’abateguye Youth Connekt Africa Summit 2019.

Ejo hashize nibwo Patoranking yataramiye i Kigali mu gitaramo cyafunguye ku mugaragaro iyi nama ihuza urubyiruko rwo mu bihugu binyuranye ku mugabane w’Afurika, rufite ubumenyi n’uburambe mu bijyanye n’ikoranabuhanga hagamijwe kubaremamo ba Rwiyemezamirimo.

Ejo hashize Patoranking yataramiye i Kigali mu gufungura Youth Connekt ku mugaragaro

Drogba na we uyu munsi yahaye ikiganiro aba bahugurirwa kuzaba abashoramari bakomeye.

Drogba uyu munsi yahaye ubutumwa urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth Connekt iri kuba ku nshuro yayo ya gatatu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here