Imbaraga zashyizwe mu kurwanya Ebola muri Congo ziri gutanga umusaruro –OMS

0
- Advertisement -

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, riravuga ko imbaraga zatanzwe mu bikorwa byo guhashya icyorezo cya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri gutanga umusaruro aho kuri ubu isigaye mu gace gato.

Amezi 14 muri Congo hongeye kugaragara iki cyorezo Ebola. Mu bantu bagera ku 2100 bagaragaweho iki cyorezo, OMS ivuga ko abagera ku 1000 babashije kubona ubuvuzi barakira.

Ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, Dr Michael Ryan, yavuze ko umuhate washyizwe mu guhangana na Ebola utabaye uw’ubusa.

Ati “Biragoye kuvuga aho iki cyorezo kizongera kugaragara, ariko tumaze guhosha virusi yacyo mu gace gato cyane, hasigaye kureba uko iyo virusi yatsembwa burundu.”

Kuri ubu OMS ivuga ko uduce tukigaragaramo iki kibazo ari uduherereye hagati ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, turimo Komanda, Mambasa, Beni, Mandima.

Imibare y’abarwayi bagaragazaga ibimenyetso by’iyi rwara baragabanutse.

OMS ivuga ko yakiraga abagera ku 130 ku munsi, ariko ubu ngo 20 ni bo bagaragaweho ibimenyetso by’iyi ndwara mu cyumweru gishize.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here