Umwanditsi wo muri Kenya Ngũgĩ wa Thiong’o arahabwa amahirwe yo gutwara Prix Nobel

0
- Advertisement -

Umwanditsi w’ibitabo wo muri Kenya Ngũgĩ wa Thiong’o ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igihembo kitiriwe Nobel kiri butangwe kuri uyu wa kane mu murwa mukuru wa Suède, I Stockholm.

Uyu mugabo abanya-Kenya bafata nk’intwari mu bwanditsi, ari guhatanira iki gihembo mu by’ubuvanganzo bitewe ahanini n’umusanzu yatanze mu guteza imbere ubwanditsi ku mugabane wa Afurika ndetse no ku isi.

Byinshi mu bitabo uyu mugabo ufatwa nk’umwe mu banditsi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba yanditse byifashishwa mu bigo by’amashuri anyuranye yo ku mugabane wa Afrika yigisha ishami rijyanye n’indimi n’ubuvangazo .

Muri byo bitabo by’inkuru ndende (novels) byamenyekanye birimo Wizard of the Crow, Petals of Blood, Weep Not Child, The River Between na A Grain of Wheat, Matigari, Dreams in a Time of War, Detained, Decolonising the Mind, Devil on the Cross n’ibindi.

Ngũgĩ wa Thiong’o ni Umunya-Kenya wavutse ku itariki ya 5 Mutarama mu 1938, avukira mu gace kitwa Gikuyu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here