Byinshi Kuri Frank Ntilikina, Umunyarwanda Wataziriwe “Igikomangoma” Cy’Abafaransa

Frank Ntilikina akomeje kwigaragaza mu ikipe ye ya New York Nicks

Umunyarwanda Frank Byan Ntilikina ufite ubwenegihugu bw’Abafaransa akomeje kubica bigacika muri shampiyona ya mbere ikomeye mu mukino wa basketball ku isi NBA, ku myaka 19 gusa akaba ahembwa miliyari zisaga eshatu n’igice z’amanyarwanda ku mwaka.

Uyu musore ukinira ikipe ya New York Nicks ni we munyarwanda wa mbere wabashije gukina muri shampiyona ya NBA nubwo adakinira ikipe y’igihugu y’ u Rwanda, dore ko akinira Abafaransa.

Mbere yo gutoranywa n’ikipeya New York Nicks, Frank Ntilikina yakiniraga kipe ya SIG Strasbourg yo mu Bufaransa ari naho yigaragarije bigatuma atoranywa mu bakinnyi bagombaga kuvanwamo abari gukina muri NBA.

Ntilikina yabaye umukinnyi mwiza ukiri muto muri iyo shampiyona y’Abafaransa 2016-2017 ndetse yatoranyijwe nk’umukinnyi witwaye neza mu gikombe cy’Uburayi cy’abari munsi y’imyaka 18 (under 18) muri 2016.

Ntilikina yageze muri NBA akomeza kugaragaza ko afie ingufu nyinshi

Ntilikina yabonye izuba mu mwaka wa 1998 taliki ya 28 Nyakanga (kanga amabuguma) avuka ku babyeyi bombi b’Abanyarwanda aribo Faustin Ntilikina na Jacqueline Mukarugema.

Uyu musore witezweho kuzaba igihangange ku bw’impano ye idasanzwe mu mukino wa basketball avukana n’abandi bana barimo Yves wavutse mu 1986 na Brice wavutse mu 1988.

Mu mwaka wa 1993 Jacqueline yateze rutema ikirere ajya Brussels mu Bubiligi hamwe n’abana be babiri aribo Yves na Brice maze batangira ubuzima bushaririye aho nyina yababoneraga ibibatunga mu buryo butoroshye.

Mu mwaka wa 1998, Jacqueline yaje kwibaruka umwana w’umuhungu ufite izina rihagarariye u Rwanda muri NBA ari we Frank Bryan Ntilikina.

Ku myaka itatu ya Ntilikina, muri 2001 nyina yabimuriye mumujyi wa ‘Strasbourg’ mu Bufaransa, ari na ho iki cyirangirire cyakomereje inzira yacyo yo gukina ‘Basketball’.

Frank Ntirikina akinira ikpe y’Abafaransa

Brice, mukuru wa Ntilikina agaruka ku iterambere rya murumuna we

Bruce agira ati: “twajyaga duhangana hagati yacu tukiri bato. Yakundaga gukina na buri umwe muri twe bakuru be. Iyo yatsindwaga yarariraga cyane kuko yari muto kuri twebwe kandi byari irushanwa n’intambara kuri twe iyo twabaga turi gukina.”

Iyi mpano ya Ntilikina bivugwa ko ayikomora kuri mukuru we Brice. Ku ruhande rwa Frank Ntilikina we agira ati:”nkunda basketball cyane iyo ndi gukina n’abakuru banjye”.

Brice akomeza agira ati:” twamuhaye umurongo agenderaho kandi tumwereka ko gukora cyane ariyo ntwaro. Ntitwigeze tumujenjekera kuko twashakaga ku mwigisha.”

Yves, na we uvukana na Frank Ntilikina akanamubera mukuru we, atangaza ko umubyeyi wabo (mama) yashakaga ko baba abana bitanga bagatsinda mu ishuri.

Yagize ati: “Ntilikina yari umuhanga cyane mu ishuri ariko yakunze cyane umukino wa basketball. Yari afite Ubushobozi bwo kuba icyo ashaka cyose kuko Yari umuhanga.”

Ntilikina avuga cyane ko impano yo gukina umukino wa basketball awukomora kuri bakuru be. ” nishimiraga gukina na bakuru bange kuko ari nabo nkomoraho impano.”

Ntilikina bigarara ko afite igihagararo cyiza

Ese Ntilikina akunda iki?

Mukuru we Yves ati: “akunda umuziki no gucuranga inanga(Piano). Iyo hari icyo umweretse, ubona ashaka kwiga byinshi.”

 

Ni iki gitera aba bavandimwe gukora bivuye inyuma?

Tugomba gukora iyo bwabaga cyane mugihe ufite umuntu w’ikitegererezo nka Jacqueline (umubyeyi wabo).

Ngewe n’abavandimwe bange, dukora ibishoboka byose kugirango twiture umubyeyi wacu ibyo yadukoreye

Frank Ntilikina ni umukinnyi ukina yugarira akaba azwi cyane nka ‘point guard’ mu ikipe ew York Nicks. Kuri ubu Ntikikina akinira ikipe y’igihugu y’ubufaransa aho bamutazira akazina k’ “igikomangoma” cyabo. Afite metero 1.96 kumyaka ye 19.

 

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here