Isengesho Mutara III Rudahigwa Yasenze Atura U Rwanda Kristu Umwami

Umwami Mutara wa III Rudahigwa (uwa kabiri-ibumso) yaragije u Rwanda Kristu Umwami

Umuhango wo gutura igihugu cy’u Rwanda Kristu Umwami, wabereye i Nyanza (ahazwi ubu nko muri Christ Roi) mu Kwakira 1946, umara iminsi itatu yikurikiranya, guhera ku wa 26 kugeza ku wa 28 z’uko kwezi.

Ni mu birori byizihijwe mu buryo bukomeye kandi bunogeye amaso, bikaba byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro b’ingeri nyinshi barimo: Musenyeri Classe, Ryekmans, Umwami Mutara III Rudahigwa n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi.

Hashize iminsi ibiri byizihizwa, kera kabaye umunsi nyirizina wo kwegurira u Rwanda Kristu Umwami warashyitse. Nuko mu gitondo umwami ava iwe mu Rukari, yiteye igishura cy’ubwami gisa n’ibara ry’ijuru rikeye, mu ijosi yambaye impeta ya Leopord II.

Ishyaka rijya imbere, Karinga ikurikiraho, umwami ahagarara imbere y’ishusho ya Kristu Umwami, ahasanga Bwana Sandrart, Rezida w’u Rwanda na Mgr.Deprimoz yambaye cyepiskopi n’abazungu n’abatware na rubanda, bose bakikije umwami.

Habanje imbwirwaruhame ya Rezida, musenyeri aha umugisha ishusho ya Kristu Umwami, misa nayo ihita itangira.

Mutara wa gatatu Rudahigwa yatuye u Rwanda Krisitu umwami mu 1946

Mu kwinjira mu Kiliziya, intore zakoze imirongo ibiri iteganye, zifata amacumu ku muhunda, ibigembe bihurira mu kirere, abatumirwa bose banyura munsi yayo.

Mu nsi y’ameza matagatifu, hari intebe ebyiri, imwe ya Rezida n’indi y’Umwami Mutara Rudahigwa, abasoda 12 barabakikiza. Hakurikiraho intebe ya Madamu wa Rezida n’umugabekazi Rozaliya Gicanda. Inyuma haza abazungu n’abandi bategetsi bakomeye.

 

Isengesho ritura u Rwanda Kristu Umwami nyirizina

Igitambo cya misa gihumuje, Umwami yigira imbere y’Isakaramentu Ritagatifu abari mu Kiliziya bose baranuma, yiyambura ikamba, arishyira kuri aritari.

Ubwo ni bwo yeguriye igihugu cye n’abantu be Kristu Umwami, ndetse nawe ubwe yemera ko amuyobotse ku mugaragaro mu isengesho rigira riti:

“Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi.

Njyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.

Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.

Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe, Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.

Natwe Abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe. Mwimanyi nkuhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuva inda imwe nanjye ubwanjye.

Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe.

Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose. Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.

Barememo imitima yabo bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda. Ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.

Abatware ubahe kubategekana ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu yawe.

Ubatsindire kuryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-umugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.

Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurenganya umuntu n’umwe mu Rwanda rwawe. Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe. Intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abazanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera. 

N’amahanga yose uko angana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubu n’iteka ryose, 

Amina”!

 

Iri sengesho ryakuwe muri “Kinyamateka”.

 

- Advertisement -

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here