“Rampage” Filime Nshya Ya The Rock, Ikosora Muri Cinema

The Rock ngo agiye kwemeza isi na filime nshya yiswe "Rampage"

Dwayne Johnson uzwi nka the rock yongeye kugaragaza ubudasa muri cinema nyamerika akora filime y’amateka yise “Rampage” izasohoka ku wa 13 Mata uyu mwaka.

Amakuru dukesha urubuga rwa the rock rwa Instagram, uyu mugabo w’icyamamare muri cinema y’Amerika izwi nka Hollywood Film Industry yongeye kwemeza ko na we iyi filime ayitegerezanyije amatsiko menshi bitewe n’ubuhanga ikoranye ndetse n’akayabo k’amafaranga yatwaye.

The Rock yagize ati: “Uyu mwaka nakoze filime nyinshi ariko Rampage ni umwihariko. Niyo filime izagaragaza ubuhanga n’ubunararibonye mfite muri cinema.”

Usibye “Rampage” The Rock uyu mwaka yanakoze indi filime yavugishije abantu amangambure yitwa “Jumanji” yakoranye n’icyamamare muri filime zo gusetsa Kevin Hart. Iyi filime igaragaza ubuzima bwaba bombi mu mashyamba ikaba iri kugurishwa cyane muri iki gihe.

Rampage ngo izaba ihiga izindi filime zose The Rock yakoze

Dwayne kandi yahise yemezako afite n’indi filime ye izakurikira Rampage yitwa “Skyscraper” nayo igaragara nkaho izaba ari igitangaza mu isi ya cinema.

Uretse izi filime eshatu ziri guca ibintu The Rock yanakinnye indi filime y’uruhererekane yitwa “Ballers” yakunzwe cyane kandi igatwara amafaranga menshi kugirango ibashe gukorwa.

Dwayne ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane kandi bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranya mbaga kuko nko kuri Instagram amaze kugeza ku bantu miliyoni ijana z’abafana. Dwayne kandi yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi ba filime b’ibihe byose bazwiho ubuhanga buhanitse.

Rampage izasohoka izasohoka ku wa 13 Mata

 

- Advertisement -

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here