R. Kelly Arashinjwa Guhindura Umwana W’imyaka 14 Imbata Y’ubusambanyi

R. Kelly si ubwambere ashinjwa ibyaha byo guhohotera abagore

Umuririmbyi w’umunyamerika Robert Sylvester Kelly uzwi ku izina rya R.Kelly akomeje gushinjwa n’abategarugori batandukanye gukorera ihohotera abangavu, rishingiye k’ubusambanyi aho ahanini abafatirana bakiri bato, ariko noneho ari gushinjwa umwana w’imyaka 14.

Uyu muhanzi ufite imyaka 51 y’amavuko wavukiye muri Leta ya Chicago birahwihwiswa ko ashobora gukurikiranwa n’inkiko z’ubutabera nyuma yo gushyirwa ku karubanda n’abagore bamushinja ko agira abangavu abacakara, abigisha ubusambanyi.

Iki cyamamare mu gisata cy’umuziki kizwiho kuririmba injyana ya R&b, cyakomeje kuvugwaho igihe kinini, ibi bikorwa bibi byo gutoza abana ingeso z’ubusambanyi bagahinduka abacakara babwo.

R. Kelly ari ku rubyiniro

Mu cyegeranyo (documentary) cya BBC cyakozwe kuri uyu munyamuziki, uwo bahoze bacudikanye Kitty Jones ufite imyaka 34 atangaza ko akiri incuti  na R.Kelly yahoraga amushyiraho “agahato ko gukora imibonano”, mucyo yise ” ubucakara bw’ubusambanyi “.

muri iki cyegeranyo Kitty Jones avuga ko yahuye na R.Kelly ari kumwe n’umugore maze R. Kelly n’amashyengo menshi amubwira ko yatojeje uwo mugore gukora imibonano “kuva afite imyaka 14 “.

Kitty Jones akomeza asobanura uko R.Kelly yamubwiye agira ati:” uyu ni we nigishije uburyo bakora imibonano. R. Kelly abimubwiye agira aiti: “agiye kukwigisha uburyo babana nange”.

Muri 2017 ni bwo amakuru y’uyu muhanzi yagiye ku karubanda ko atangira kwigisha abana b’abakobwa bakiri bato ingeso z’ubusambanyi.

Byasakajwe na bamwe mu bategarugori yakoreye iri hohotera bavuga ko akoresha izina rye (kuba azwi) akabaha amafaranga mu rwego rwo kubahatira abategeka kutazagira icyo batangaza ubuzima bwabo bwose.

R. Kelly yavukiye muri Leta ya Chicago

Muri 2002 amwe mu mafoto yagiye hanze agaragaza R.Kelly ari gukora imibonano n’umwangavu. Abayobozi batangaje ko mu iperereza bakoze babonye amafoto ataragazaga neza uyu mwangavu uwo ariwe.

Uyu mukobwa biravugwa ko yaba ari uwo Kitty Jones yasobanuraga muri ‘documentary’ ko yatojejwe ubusambanyi afite imyaka 14.

Nyuma yo kuboneka kw’ayo mashusho, abayobozi batangaje ko batabashije kumenya ikibyihishe inyuma cyane ko uwo mukobwa batigeze bamenya uwo ari we.

Kelly, mu buryo budaciye mu mategeko yashakanye na Aaliyah mu mwaka wa 1994 ubwo bikaba bivugwa ko Aaliyah yaramenyanye na R.Kelly ku myaka 12 gusa y’amavuko.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here