Umunyarwanda Ushinjwa Ibyaha Bya Jenocide Yatawe Muri Yombi Muri Cameroun

Hategekimana Philippe watawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Hategekimana Philippe, waruzwi ku kabyiniriro ka Biguma akaba yarasigaye yitwa Philippe Manier mu byangombwa bye, yaterewe muri yombi muri Cameroun ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorwe abatutsi muri Mata 1994.

Hategekimana ufite ubwenegihugu bw’Abafaransa yafashwe nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi zizwi nka “mandat d’aller” n’ubacamanza bwo mu Bufaransa akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’imbaga by’umwihariko i Nyanza aho yari Adjudant-chef.

Nkuko AFP ibitangaza, nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, Hategekimana yahungiye mu gihugu cy’Ubufaransa aho yanaherewe ubwenegihugu. Gusa ngo mu minsi ishize yaje kuva i Rennes aho yari atuye ajya muri Cameroun ari naho yaterewe muri yombi

Hategekimana wari umusirikare mukuru ndetse akaba yaranayoboraga ikitwaga Gendarmeri muri Komini ya Nyabisindu i Nyanza, anashinjwa kuba ubwe ngo yaragize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi ngo agirango atange urugero.

Mu mwaka wa 2015, nibwo iperereza ku ruhare rwa Hategekimana muri Jenocide yakorewe Abatutsi ryatangiye, biturutse ku kirego cyari cyatanzwe, n’ishyirahamwe ryitwa Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) rikorera mu Bufaransa riharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda bagezwa mu butabera.

Harabura iminsi ibiri ngo hatangire icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Hategekimana atawe muri yombi habura iminsi ibiri ngo u Rwanda rutangire icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorwe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here