Perezida Kagame Asanga Kwibuka Ku Nshuro Ya 24 Bisa No Kwibuka Ku Nshuro Ya Mbere

Perezida Kagame yacanye urumuri rw'ikizere (Photo credit Kigali Today)

Mu mbwirwaruhame Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda mu gutangiza kumugaragaro icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yemeje ko kwibuka bihora ari bishya kandi ko bimeze nk’inshuro ya mbere.

Ku bwa Kagame ngo nubwo Abanyarwanda bari kwibuka ku nshuro ya 24, nanone abifata nk’aho ari inshuro ya mbere kuko ibyibukwa ari kamere n’imiryango y’Abanyarwanda. Ngo iyo Abanyarwanda bibutse gutyo, baba basubiye hahandi ha mbere baba basubiye mu mateka yabo bagahura nayo bundi bushya.

Muri iryo jambo kandi yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorwewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yibukije Abanyarwanda kuba maso bakarwanya ibibatandukanya mu kwirinda ko ibyabaye byakongera ukundi.

Perezida Kagame yavuze ko abantu bashingira ku kuri kugirango batere imbere kandi ko ukuri kudasibangana. Yagize ati: “ukuri guca mu ziko ariko ntigushya…kwibuka kujyana n’ukuri kandi kukajyana no kubaka.”

Perezida Kagame na Madamu bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo credit: Igihe)

Perezida Kagame yongeyeho ko Abanyarwanda batarebye neza amateka ashobora kwisubiramo bityo abanyarwanda bagakwiye guharanira ko bitazongera. Ngo Abanyarwanda nibo bagomba gufata iyambere mu rugendo rwo kwiyubaka kuko nta wundi wabibakorera.

Yashimangiye ko hari abanyamahanga bateje umurindi Abanyarwanda gukora mabi ngo kandi ko na nyuma yaho bakomeje gutiza umurindi ibyo bitekerezo bibi gusa ngo abanyarwanda ntibagakwiye kuyoborwa n’abagize uruhare mu mateka mabi yabo kandi ngo usanga rimwe na rimwe bafite n’ubushobozi bwo kubikora mu hgihe bahawe amatwi.

Perezida Kagame yasoje ashimimira Abanyrwanda kuko bakomeje kuba indashyikirwa mu rugendo rwo kwiyubaka anabasaba kudatezuga ku ntego.

Abanyarwanda batangiye cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, insanganyamatiko y’uno mwaka ikaba ari “TWIBUKE TWIYUBAKA”

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here