Trump Na Korea Zombi Bagiye Gushyira Iherezo Ku Bitwaro Bya Kirimbuzi

ibitwaro bya kirimbuzi bigeye gushyirwaho iherezo muri Koreya ya ruguru

Nyuma y’igihe Kirekire Koreya ya Ruguru ishyamiranye na Koreya y’Epfo na Leta zunze ubumwe z’Amerika, muri uku kwezi kwa Gicurasi bagiye kongera gusenyera umugozi umwe bafunga ibirindiro by’itwaro za kirimbuzi n’ izubumara byubatse i Pyongyang.

Icyo gikorwa cyo gushyira iherezo Ku bitwaro bya kirimbuzi byatunganyirizwaka muri Koreya ya Ruguru mu gace ka Pyongyang, byitezwe ko kizitabirwa n’abahanga b’isi yose ndetse n’abanyamakuru mpuzamahanga

Ibyo bizaba nyuma y’urugendo rw’amateka Perezida wa Korea ya ruguru Kim Jong un yagiriye muri Koreya y’Epfo taliki ya 27 mata 2018 akanaganira na mugenzi we ku kibazo cy’itwaro za kirimbuzi.

Ibiganiro byahuje Kim Jong-Un na mugenzi we wa Korea y’Epfo Moon Jae-in, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ntibyibanze ku guhagarika intwaro za kirimbuzi gusa ahubwo byasojwe bemeranyije ko amasaha y’ibyo bihugu byombi ahuzwa. Ubusanzwe, isaha ya koreya y’Epfo isiga iya Korea ya Ruguru ho iminota mirongo itatu(30).

Kim Jon-Un ahoberana na Moon Jae-in bamaze kwongera kwiyunga

Nyuma y’ibyo biganiro Moon Jae-in yashimiye byimazeyo Periza wa leta zunze ubumwe z’amerika Donald Trump wakoze wagize uruhare rukomeye mu kongera guhuza Korea zombi, avuga ko akwiriye guhabwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel. Yagize ati ”Trump akwiye guhabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel( Nobel Peace Prize). Icyo dushaka gusan ni amahoro”
Igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel “Nobel peace prize” ni kimwe mu bihembo bitandatu ngaruka mwaka bitangwa na Nobel Committee. Abagihabwa batangazwa mu Kwakira ariko bakagishyikirizwa ku wa 10 Ukuboza ubwo haba hibukwa Alfred Nobel wakitiliwe. Gihabwa umuntu bigaragaye ko yakoze igikorwa cy’ikugarura amahoro ku isi.

Mu Mwakaka wa 2000, kim Dae-jung wahoze ari perezida wa Korea y’epfo yahawe icyo gihembo cyasabiwe Trump ubwo yateguraga inama na Koreya ya Ruguru. None uwahoze ari umugore we yavuze ko Moon Joe-in nawe agikwiriye.

Moon Jae-in yaramaze igihe asaba akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ko gatera intambwe mu gufatira ibyemeze Koreya ya ruguru ndetse na leta zunze ubumwe z’Amerika Zashyugumbwe gushaka umuti w’icyo kibazo mu ngufu za gisirikare.

Kuri ubu, umuti w’ikibazo ngo watangiye kuboneka binyuze mu nzira za dipolomasi, Trump nawe aribuhure na Kim Jong-Un muri uku kwezi kwa Gicurasi kuzabamo n’ibirori byo gufunga ibirindiro by’intwaro z’ubumara biri mu gace ka pyongyang muri Koreya ya ruguru.

- Advertisement -