Kim Jong-Un Na Trump Gashyiga Irashyize Irabashyiguye Bagiye Guhura

Bwa mbere mu mateka Perezida Kim Jong-un wa Koreya y’Amajyaruguru agiye guhura na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho kuri uyu wa 12 Kamena bari buhurire muri Singapore baganira k’uburyo hatsurwa umubano hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa kabiri ku kirwa cya Sentosa muri ‘Hotel’ ya Capella harabera inama y’amateka aho isi yose itegereje ibiri buve muri iyi nama igiye kuba hagati y’ibi bihugu byombi bitajya imbizi.

Ese ni tsinda ki riri buherekeze Trump na Kim?

Kuruhande rwa perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump, muri iyi nama azaba arangajwe imbere n’Umunyamabanga mukuru wa Leta Mike Pompeo wagize uruhare rukomeye mw’itegurwa ry’iyi nama.

Ntitwakibagirwa John Kelly uzaba ayoboye rino tsinda rizajyana na Trump muri iyi mishyikirano ndetse na John Bolton w’Umujyanama mukuru mu biro bishinzwe umutekano w’igihugu nawe biteganyijwe ko ari bwitabire umushyikirano hamwe n’abandi bayobozi bakuru muri ‘White House’ ( mu nzu ya Perezida).

Abari bitezwe, batazitabira iyi nama

Abatazitabira iyi nama harimo: Melania Trump (umugore wa Donald Trump), Visi Perezida Mike Pense hamwe na James Mattis Umunyamabanga mukuru w’ibiro bya gisirikare.

Kuruhande rwa Perezida Kim Jong-un wa Koreya  ya ruguru ntiharamenyekana itsinda azarangaza imbere.

Kuri iyi nshuro nubwo benshi batunguwe n’umushyikirano wa Trump na Kim, bivugwa ko ibihugu byombi bizagirira inyungu ikomeye muri iyi nama izabizanira iterambere ry’ubukungu rishingiye k’ubuhahirane ndetse yewe hanagarukwe kuburyo hahagarikwa ibitwaro bya kirimbuzi.


 

- Advertisement -