Abakinnyi b’ibirangirire 9 begukanye umupira wa zahabu kuva mu gikombe cy’isi cy’umwaka wa 1982

Kuva Mu mwaka wa 1982, hagiye hahembwa abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa ry’igikombe cy’isi bagahabwa umupira wa zahabu.

Urugero rw’ibihangange byagiye bifata kino gihembo cy’umupira wa zahabu, aha twavuga Zidane, Marradona na Messi aho bataburaga no guhabwa akayabo k’amafaranga.

Urutonde rw’abakinnyi bahawe ibi bihembo

Ku ntango y’iki gihembo mu mwaka wa 1982  cyahawe Umutaliyani Paolo Rossi mu gikombe cy’isi cyari cyabereye muri Esipanye, nyuma yo kwandagaza ‘Brazil’ ayikubita ibitego bitatu wenyinye, akababaza Abanyapolonye abatsinda ibitego bibiri ndetse akanatsinda u Budage igitego kimwe ku mukino wa nyuma.

Mu gikombe cy’isi cy’umwaka wa 1986 cyabereye muri ‘Mexico’ ntawe uzibagirwa Marradona n’ukuboko kwe bise ukw’imana ( ‘hand of God’ ) yakoresheje akuramo abongereza  bikaganisha  Argentine ku gikombe bigatuma ahabwa n’umupira wa zahabu.

Igikombe cy’isi cyari cyabereye mu Butaliyani mu 1990, Salvatore Schillachi yatsinze ibitego birindwi ikipe ye yu Butaliyani ikiri mu matsinda, ntiyanabasha no gutwara iki gikombe ariko Salvatore kubw’ibitego bye yari yatsinze rugikubita, bituma ahabwa umupira wa zahabu.

1994 byari ibyishimo ku baturage ba ‘Brazil’ ubwo Romario yarangizaga atsinze ibitego bitanu mu gikombe cy’isi cyari cyabereye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

1998 Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyaberaga mu Bufaransa, Ronaldo Nazario yatsinze ibitego bine ahabwa umupira wa zahabu nubwo ‘Brazil’ yari yatsinzwe ku mukino wa nyuma na Na ‘France’.

Igikombe cy’isi cyari cyakiriwe na Koreya ndetse n’Abadage muri 2002, aho Oliver Khan yanditse amateka yo kuba umuzamu wa mbere utwaye igihembo cy’umupira wa zahabu kugeza n’ubu nubwo Atari yabashije guhesha Abadage ikigikombe cyatwawe na Brazil.

Mu mwaka wa 2006, Zinedine Zidane yahawe umupira wa Zahabu nyuma yuko afashije u Bufaransa kugera ku mukino wanyuma akanatungura benshi akubita umutwe Materrazi w’Umutaliyani

2010 mu gikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo, umunya – Uruguay Diego Forlan yegukanye  nawe umupira wa zahabu nyuma yo kunyeganyeza incundura inshuro eshanu ndetse bigafasha Uruguay kugera muri 1/2.

2014 mu gikombe cy’isi cyari cyabereye muri Brazil, Messi nubwo atari mubihe bye byiza, ntiyabuze guhabwa umupira wa  zahabu nyuma yo guheka ikipe ye ya Argentina akayigeza ku mukino wa  nyuma batsinzwemo n’Abadage.

Mugihe igikombe cy’isi cya 2018 kiri kubera mu Burusiya benshi bategerezanyije amatsiko ikipe izakegukana kuri iyi nshuro, baniteze kureba umukinnyi uzahabwa umupira wa zahabu.

- Advertisement -