Arsenal: Ubutatu bw’inkingi za mwamba buhanzwe amaso n’abafana, nyuma y’imyaka myinshi mu gahinda


Ikipe ya Arsenal kuri ubu yitezweho kongera guhesha ikuzo izina ryayo, nyuma yo gukora impinduka mu buyobozi hagamijwe kongera kugira iyi kipe ubukombe no kugarura icyubahiro ku ruhando mpuzamahanga ndetse n’imbere ya ba mukeba.

Reba zimwe mu mpinduka Arsenal yakoze benshi bafata nk’izuka ryayo

Sven Mislintat yavutse mu 1972 ubu afite imyaka 45: ( head of recruitment) uyu yahawe akabyiniriro k’ ” ijisho rya zahabu ” aho azaba ashinzwe kureba abakinnyi bakwiye kuza mu ikipe ya Arsenal.

Mislintat azwi ku gutera imboni abakinnyi bafite impano y’umupira w’amaguru  ndetse bamwe bazwi ni nka Robert Lewandowisk, Aubameyang ndetse na Aussmane Dembele yewe n’abandi benshi.

Mislintat azwiho kureshya abakinnyi cyane ko ari kimwe mu bintu Arsenal yari yaratakaje ku ngoma ya Wenger ndetse akaba afatwa nk’imbarutso yo kwitwara neza kw’ikipe ya Dortmund mu marushanwa yo ku mugabane w’iburayi, igihe yari akiyibarizwamo.

Raul Sanllehi wavutse mu 1969 ubu afite imyaka 49: Azwiho ubucuti na perezida wa FIFA Gianni Infantino. Sanllehi ni (Head of football relations ), azaba ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mw’ikipe ya Arsenal ndetse no kuzamura ibikorwa remezo muri iyi kipe.

Raul yavuye mw’ikipe ya FC Barcelona nyuma y’imyaka 14 ayibereye ‘Directeur’ wayo akanagira uruhare rukomeye mubijyanye no kugura abakinnyi aho ari we wanareshye Neymar akamuzana i ‘Catalogna’.

Ivan Gazidis we afite imyaka 53 aho yavutse mu 1964:  (CEO) uyu uzwi nk’umuyobozi wa Arsenal ufata ibyemezo bya nyuma maze umuherwe Kroenke agashyiraho umusumari, yaramaze igihe yikomwa n’abafana ba Arsenal nyuma bigaragara ko arambiwe kwishingira Wenger no kumuryamaho, maze atangira kubaka icyo twakwita ubwami bushya bw’abarashi.

Ntibyate kabiri, akimara kwereka Wenger umuryango, yahise azana umutoza Unai Emery benshi mu bafana ba Arsenal bishimiye.

Izi mpinduka z’ikipe ya Arsenal zatumye abayobozi benshi bayo berekwa umuryango ndetse hinjizwamo amaraso mashya tutatinya kuvuga ko ari nk’indwara yavuwe iherewe mu mizi.

Gazidis abafana bafata nk’umwe rukumbi uhangayikira ikipe ya Arsenal, binavugwa ko kuzana Raul Sanllehi na Sven Mislintat yabitewe n’ubwoba yaramaze guterwa n’ikipe ya Manchester United kuri ubu ikiri kurwana no kwisubiza izina ryayo ryo kuba ubukombe nyuma y’isezera rya nyakubahwa Alex Ferguson rya shegeshe bikomeye amashitani atukura.

Kuri Gazidis kubona ibibaye kuri mucyeba, byatumye ahitamo kubaka buno buyobozi ashingiye kuri Sanllehi na Mislintat anabaha ubudahangarwa bwo guhitamo abakinnyi baza muri iyi kipe aho bivugwa ko yabikoze mu rwego rwo kubaka Arsenal ihamye, idahindagurwa n’umutoza wese uyijemo.

Kuri ubu bano bayobozi ba Arsenal biravugwa ko bari gukora hasi no hejuru muri iki gihe cy’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi bashaka kugura abakinnyi bashya bazabafasha guhanganira ibikombe.

- Advertisement -